Ibyo abantu batumva, tuzabikora mu kibuga! Memel Dao yahaye ubutumwa Pyramids FC bazahura
Rutahizamu w’umunya-Brukina Faso, Memel Raouf Dao, yahaye ubutumwa Pyramids FC bazahura muri CAF Champions League.
Ibi Memel Dao yabitangaje mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 23 Nzeri 2025, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko nta kidashoboka munsi y’izuba. Uyu mukinnyi yanavuze ko ari Pyramids FC nabo ari intare.
Ubu butumwa Memel Dao yabuherekesheje ifoto igaragaza umukino Pyramis FC yatsinzemo Al Ahli Saudi ibitego 3-1 harimo ibitego bitatu byatsinzwe na Fiston Kalala Mayele.
Memel Dao yagize ati “ Nta kidashoboka munsi y’izuba. Turi intare, nta bwoba kandi twiteguriye urugamba. APR FC ihagarariye ishema, imbaraga n’ubumwe. Guhangana na Pyramids FC, tuzaba turi hejuru kurusha uko byigeze kubaho. Ibyo abantu batumva, tuzabikora mu kibuga.”
Memel Dao ntabwo yarekeye aho, yanatangaje ko nta bwoba bafitiye Pyramids FC yari yatsinze ibitego 3-1. Yagize ati “ Ni Pyramids natwe turi Intare. Nta bwoba dufite.”
Yongeye agira ati “ Ubuzima buba bwiza igihe nta muntu uzi icyo urimo gukora.”
Ubu butumwa bwa Memel Dao burakomeye ndetse abakinnyi ba APR FC ugenda uganira nabo wumva bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya Pyramids FC nubwo bitoroshye.
Pyramids FC na APR FC zizakina umukino ubanza wa CAF Champions League tariki 1 Nzeri 2025. Uyu mukino uzabera hano mu Rwanda kuri Kigali Pele Stadium saa munani z’amanwa.
Memel Raouf Dao yahaye ubutumwa Pyramids FC


Kinyarwanda
English
Swahili









