Intego yacu ni ukuruhuka tuyoboye Uganda! Bobi Wine nyuma yo kwemererwa kwiyamamaza
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine yamaze Kwemerwa by’agateganyo na komisiyo y’amatora muri Uganda nk’umukandida uzahatanira umwanya wa Perezida muri Uganda mu matora ateganyijwe kuzaba umwaka utaha muri 2026.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025, na komisiyo y’amatora muri Uganda ubwo yashyiraga hanze amashyaka yemerewe kwiyamamaza abakandida babo, muri uko kuyatangaza ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya National Unity Platform NUP ari naryo Bobi Wine abarizwamo ryemezwa ko naryo ryemerewe kwamamaza umukandida waryo.
Kuri uyu wa Gatatu, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, nyuma yo Kwemererwa ejo nk’umukandida wemerewe kwiyamamaza by’agateganyo biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo ari bwemererwe mu buryo busesuye cyangwa se agahagarikwa mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe kuba muri 2026.
Mu itangazo ishyaka NUP yatangaje kurubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko Intego yaryo ari ugukora uko rishoboye kugeza ishyaka ryabo riyoboye igihugu cya Uganda ndetse rigakundisha abenegihugu leta yabo.
Riti “Ejo tuzazamura ibendera ryacu ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubutwari no gukunda igihugu kandi Intego dufite ni ukuruhuka tuyoboye igihugu ndetse tukagikundisha abaturage ubwo rero ejo umukandida wacu Nyakubahwa Bobi Wine niyemererwa byeruye nk’umukandida wacu ku mwanya wa Perezida ni ibyishimo bidasanzwe."
Iri shyaka ryavuze ko nyuma y’icyo gikorwa hazakurikiraho ibikorwa byo kwamamaza Bobi Wine mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda, ndetse bikazaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Uganda nshya uyu munsi.”
Bobi Wine w’imyaka 43 y’amavuko, wahoze ari umuhanzi w’icyamamare mu muziki, yahatanye bwa mbere na Perezida Yoweri Museveni mu matora yo mu 2021 ariko aza gutsindirwa mu ibarura ry’amajwi.
Nubwo yatsinzwe, yakomeje kugaragaza imbaraga zikomeye mu kurwanya ubutegetsi bwa Museveni, anenga cyane uburiganya n’ihohoterwa yakorewe ubwo yiyamamazaga. Aho yagiye avuga ko abantu benshi bishwe, abandi bagafungwa ubwo ishyaka abarizwamo rya NUP ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse ko habayeho uburiganya mu matora yakozwe.
Nyuma yo kubanza kwangwa kwiyamamaza nk’umukandida igihe kirekire we ndetse n’ishyaka ryabo rya NUP bareze komisiyo y’amatora ya Uganda bavuga ko babujijwe uburenganzira kandi bujuje ibisabwa, nibwo ku munsi w’ejo urutonde rushya rwasohowe ruvuga ko Bobi Wine yemerewe by’agateganyo kwiyamamaza nk’umukandida w’iryoshyaka akaba ari buhabwe uburenganzira busesuye kuri uyu wa Gatatu cyangwa se abwimwe.
Ni mu gihe umukandida ukomeye bahanganye ari Perezida Yoweri Museveni, w’imyaka 81, umaze imyaka hafi 40 ku butegetsi kuva mu 1986, nawe akaba yemejwe kwiyamamaza mu buryo busesuye ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nzeri mu ishyaka rye riri ku butegetsi ubu rya National Resistance Movement NRM.
Amakuru ahari ubu ni uko icyumweru gitaha kizatangirwamo ibikorwa byo kwiyamamaza ku rwego rw’igihugu, aho amashyaka yose azaba yahawe uburenganzira busesuye aziyamamaza mu bice bitandukanye muri Uganda mu gutegura amatora azaba umwaka utaha muri 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









