Guinée-Bissau: Impamvu yo guhirika perezida Embalo yamenyekanye
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo, igihugu cya Guinée-Bissau cyongeye guhungabanywa n’indi coup d’État. Général de Brigade Denis N’Canha, wari uyoboye umutwe w’ingabo zarindaga Perezida Umaro Sissoco Embalò, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko we n’ingabo bari bamuri inyuma bafashe icyemezo cyo kumukuraho ubutegetsi “mu rwego rwo kurengera umutekano w’igihugu”.
N’Canha yavuze ko Perezida Embalò yahiritswe hagamijwe gukumira umugambi w’abanyapolitiki bafashwaga n’“umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge”, ngo bari bafite umugambi wo guhungabanya igihugu. Yanze gutangaza amazina y’abo banyapolitiki cyangwa uwo mucuruzi bivugwa.
Perezida Embalò yari amaze gutangaza ko yahiritswe ku butegetsi, nyuma y’aho atawe muri yombi n’ingabo zamushinjaga guteza umutekano muke. Mu bafashwe kandi harimo n’Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinée-Bissau, uwari umwungirije hamwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku hantu Perezida Embalò afungiwe.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi batangaje ko bahagaritse inzira y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ibyo babikoze mbere y’amasaha make ngo hatangazwe ibyavuye mu matora yabaye ku Cyumweru cyari gishize.
Mu itangazo N’Canha yasomeye kuri Televiziyo, yavuze ko hashyizweho “Urwego rukuru rw’ingabo rushinzwe kugarura umutekano”, asaba abaturage gukomeza gutuza no kuguma mu bwitonzi.
Ingabo zatangaje ko zifunze imipaka yose y’igihugu, kandi hashyizweho gahunda y’umukwabu bisaba ko abaturage bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa 19:00 GMT.
Mu mujyi wa Bissau, imihanda yari icunzwe bikomeye, hashyizweho bariyeri z’igenzura, kandi ahenshi nta rujya n’uruza rwahabonekaga.
Umutekano wakajijwe cyane mu masaha yakurikiyeho, mu gihe abaturage bakomeje gutegereza kumenya ibikurikira kuri iyi coup d’État nshya iri guhungabanya politiki ya Guinée-Bissau.


Kinyarwanda
English
Swahili









