Nigeria: Polisi yihanangirije abita abanyamakuru abajura b’abasabirizi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria, Olatunji Ridwan Disu, yihanangirije abafata abanyamakuru nk'abasabirizi aho kubafata nk'abanyamwuga bakora ngo bafashe sosiyete kugira ibihinduka biba bitagenda neza.
Ni ibyo aheruka gutangaza ubwo yari mu nama y’ishyirahamwe ry’abanyamakuru yabereye Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria aho yavuze ko abantu bakwiye kwikuramo ibitekerezo bidahwitse byo kubona Umunyamakuru bakamubonamo umusabirizi aho kubona imbinduka nziza azana muri sosiyete.
Disu yavuze ko ababazwa cyane no kumva hakiri abaturage banga gutanga amakuru bafite bayaha abanyamakuru bitewe n’icyubahiro kikiri hasi bahabwa, avuga ko iyo myumvire ikwiye guhinduka ahubwo abaturage bakareba uruhande rwiza abanyamakuru batanga kuri sosiyete batuyemo aho kubarebera mu mboni y'abajura n'abasabirizi.
Nta gihe gishize ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu murwa mukuru wa Abuja bishinjwa ubujura na ruswa, ibyo abaturage batuye uwo mujyi bavuga ko byageze ku kigero cyo hejuru cyane kugeza ubwo abanyamakuru bimwa amakuru ahubwo bagashyirwa mu gice cyo kuba Abajuru n'abasabirizi.
Umuturage witwa Peter Edoga aherutse gutanga ikirego mu nzego z'umutekano za Nigeria avuga ko bamwe mu banyamakuru bakorera muri uwo mujyi wa Abuja ba mwatse ₦10,000,000 arenge miliyoni 10,8 z'amafaranga y'u Rwanda ngo bamuvuganire ku kibazo yari afitanye n'umwe mu bayobozi b'icyo gihugu yanze gutangaza amazina. Ibyo yavuze ko bitigeze bikemuka, ibintu byatije umurindi imvugo yuko abanyamakuru bakorera icyo gihugu ari abajura b'abasabirizi.
Nigeria, isura y'abanyamakuru yari imaze igihe kitari gito yandujwe na bamwe mu banyamakuru bavugwaho kwaka ruswa abaturage babizeza ku bavuganira mu nkuru bakora. Ibyo Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria, Olatunji Ridwan Disu, yavuze ko ubu bikwiye kubonwa mu isura nshya aho abazajya bafatirwa mu bikorwa nk'ibyo bazajya bahanwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









