
Nigeria: Ba rwiyemezamirimo basabwe kwihutisha ibikorwa cyangwa bagahagarikwa
Ministeri ishinzwe Amasoko ya Leta, Igenzura n’Isuzuma ry’Imishinga muri Leta ya Kano (MPPPM&E) yaburiye ba rwiyemezamirimo bakora kuri gahunda icumi z’ingenzi mu turere turindwi ko bagomba kwihutisha imirimo cyangwa bagahagarikirwa amasezerano.
Mu ruzinduko rwo kugenzura imishinga, Komiseri Nura Ma’aji Sumaila yagaragaje kutanyurwa n’ukudindira k’ikorwa ry’imirimo ahantu hatandukanye.
Mu karere ka Bebeji, umuyobozi w’akarere yanenze sosiyete Power Hill Construction Limited kubera kunanirwa kurangiza umushinga w’umuhanda wa kilometero 5 nubwo yaburiwe inshuro nyinshi. Komiseri yahaye iyi sosiyete igihe ntarengwa cy’ibyumweru bibiri ngo yihutishe imirimo.
Ku kigo gishinzwe gutanga imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Leta ya Kano, kubaka ububiko bw’imiti byahagaze nubwo rwiyemezamirimo yari amaze guhabwa 50% by’amafaranga y’ishyurwa mbere. Komiseri yahamagaje rwiyemezamirimo na minisiteri bireba kugira ngo baganire byihutirwa.
Nubwo ibi bigaruka kuri ba rwiyemeza mirimo bo muri Nigeria ku mishinga imwe nimwe iba yarabananiye, gusa henshi ba rwiyemezamirimo batandukanye bagenda bagaragaza intege nke mu kurangiza imishinga imwe n’imwe baba baratangije harimo niyo baba barahewe amafaranga.
Dore ko harimo n’abamwe muri abo inkuru zabo zirangirira muri gereza bitewe no kudatanga iyo mishinga uko bayisabwe cyangwa indi ugasanga irasondetse.