
Young Grace ageze kure Album ya Gatatu
Umuhanzikazi Young Grace ageze kure imyiteguro yo gusohora album ye ya Gatatu nyuma y'igihe atagaragara mu muziki Nyarwanda.
Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace, aratangaza ko uyu mwaka ugomba kurangira ashyize hanze album iriho indirimbo 12 ikazaba ibaye iya Gatatu.
Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Isibo Radar, yavuze ko indirimbo zigera ku Munani ari zo zimaze gutunganywa, izindi zikaba zikiri gukorwa.
Yavuze ko iza mbere zizatangira kujya hanze mu mpeshyi, akemeza ko byanga bikunda uyu mwaka igomba gusohoka.
Yunzemo ko uretse kuba yari ahugiye kuri album, ariko kandi ari no mu bikorwa by'ubucuruzi aho afite iduka ryambika abageni.
Young Grace arimo gukora kuri album ya Gatatu