Ibihugu byo muri Aziya biri kumva Afrobeats ku bwinshi
Nigeria ikomeje gusya itanzitse mu gukundisha isi Afrobeats ikoresheje uburyo bwose bushoboka. Nyuma y'uko uwo muziki ufashe isoko ry'Amerika, Uburayi kuri ubu Aziya niyo iri kwisanga yumva cyane Afrobeats.
Mu myaka itanu ishize kuva mu 2020 umuziki wo muri Nigeria 'Afrobeats ' waguye imbago hanze y'Afurika ugera mu burasirazuba bwo hagati 'Aziya' ku buryo byorohera abahanzi bo muri Nigeria gutaramira muri ibyo bihugu bakajyana n'abafana mu kuririmba.
Spotify yerekana ko ibihugu birimo Indonesia yagize ubwiyongere bwa 4,530%, India abumva Afrobeats biyongereyeho ku kigero cya 1,650%, Philippines yazamutse kuri 1,492% abumvise Afrobeats muri Thailand bazamutse ku kigero cya 1,370%.
Muri Afurika Egypt niyo iza ku isonga mu bihugu bifite abaturage bumvise cyane Afrobeats kuva mu 2020 kugeza mu 2025 ku kigero cya 2213%.
Gutera imbere kwa Afrobeats muri Aziya ntabwo byizanye kuko byarateguwe. Ni ibintu byakozwe na sosiyete yitwa E Choke Entertainment yashinzwe na Kingsley Chimeluo Okafor.
Iyo sosiyete ikorera muri Philippines ikaba igamije gutegurira abahanzi bo muri Nigeria ibitaramo byo muri Aziya, kwamamaza Afrobeats mu burasirazuba bwo hagati, gutegura amatsinda acuranga Afrobeats mu tubari no muri hoteli no kureba ko iyo miziki ikinwa mu bitangazamakuru byaho.
Iyi sosiyete itegura amaserukiramuco ahuza abahanzi bafite izina muri Afrobeats bagahurira ku rubyiniro n'abo muri Aziya bityo bigafasha abafana kwisanisha n'ibiri kuba bikarangira bakunze Afrobeats.
Imijyi nka Tokyo,Seoul na Bangkok ni imwe mu yagize uruhare mu bitaramo byatumye Afrobeats yamamara muri Aziya.


Kinyarwanda
English
Swahili









