Ku nshuro ya mbere abaganga bo mu Rwanda bakuye igice gifite kanseri mu mubiri w’umuntu batamubaze
Abaganga b’inzobere bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali babashije gukura mu mubiri w’umuntu agace gafite kanseri mu rura runini batamubaze nk’uko byari bisanzwe, ahubwo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘Endoscopic Submucosal Dissection (ESD)’.
Mu butumwa ibi bitaro byanyujije ku rubuga rwa X bugira buti “Itsinda ryacu ryabashije bwa mbere gukura kanseri ikiri ntoya mu rura runini. Ibi byarinze uwo murwayi ko habaho gushiririza iyo kanseri cyangwa kubaga urura rwe runini ngo ajye yitumira ahandi.”
ESD ni uburyo bwo gukura igice gifite kanseri ikiri ku rwego rwo hasi mu myanya igize urwungano ngogozi nko mu gifu, urura runini n’ibindi bice hatabayeho kubibaga.
Ubu buryo bukoreshwa mu kuvura kanseri ikiri ntoya itaratangira gukwirakira mu rugingo yafashe.
Uburyo ESD ikorwamo hafatwa ‘tube’ iriho camera n’utundi dukoresho bijyana bakayinjiza mu mubiri bayinjujije ahaca imyanda yo mu musarane noneho bakayigeza aho babonye ya kanseri.
Iyo ‘tube’ iba ihuje na mudasobwa zabugenewe kandi irimo n’inzira inyuramo amashusho y’ako kanya ya camera iri gufata ku buryo abaganga babona neza aho kanseri iri kandi bakabasha kuyikuramo badakomerekeje ibindi bice.
Iyo agace gafite kanseri bamaze kugakuramo bagasohora hanze bakajya kugapima muri laboratwari ngo bamenye neza niba ishizemo.
Ubu buryo bwa ESD butanga amahirwe yo kuba uwabukorewe yakira kanseri mu gihe yari ikiri ntoya cyane ariko akomeza gufata imiti no kwisuzumisha byagaragara ko nta bimenyetso byayo akigaragaza bikemezwa ko yakize burundu.
Ibi bisobanura ko gukoresha ESD bitavura kanseri buri gihe ahubwo n’uko icyo bifasha ari ubuvuzi buba busimbuye kuyishiririza n’izindi ngorane zirimo kuba uyirwaye yabagwa ku nda ngo ajye ahitumira mu gihe kanseri yafashe mu rura runini.


Kinyarwanda
English
Swahili









