Musanze: Batatu bafatanywe metero zisaga 250 z’insinga z’amashanyarazi bikekwa ko zibwe
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru yafashe abagabo batatu bari batwaye mu modoka insinga z’amashanyarazi zifite metero zisaga 250 bikekwa ko ari inyibano.
Mu ijoro rya tariki 07 Ukwakira 2025, nibwo aba bagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze ku makuru yatanzwe n’abaturage, nyuma yo gufatanwa insinga zakoreshejwe bakananirwa kugaragaza inkomoko yazo.
Izi nsinga zisaga metero 250 zafashwe zitwawe mu modoka nto itwara imizigo (Hilux) yavaga mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yerekeza mu muhanda Musanze – Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko izi nsinga zafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’uko hari n’ahagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Yagize ati “Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho Polisi yari mu kazi yaje guhagarika imodoka yari yatanzweho amakuru, basanga ipakiye insinga z’amashanyarazi zananiwe kugaragarizwa inkomoko, bigakekwa ko zishobora kuba ari izibwa, hangijwe amashanyarazi.”
Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage baduha amakuru umunsi ku wundi kandi twibutsa buri wese ko gucuruza inshinga z’amashanyarazi zakoresheje (zidafite inkomoko izwi) bitemewe bityo buri wese abyirinde.”
IP Ignace yakomeje agira ati “Usibye kuba ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bugira ingaruka ku kwihutisha iterambere kuko bidindiza gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino, aho urusinga rwibwe, abahatuye bashyirwa mu ijima, ushobora kuba ubwihisho bw’abagizi ba nabi n’abanyabyaha bityo bikaba intandaro y’umutekano muke.”
Polisi ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bazakomeza gusangira amakuru, afasha gushakisha no gufata uwo ariwe wese ugira uruhare mu bujura bw’inshinga z’amashanyarazi n’ubundi bwibasira ibikorwaremezo ari nako bakangurira abishora muri ibi bikorwa bibi kuzibukira.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri station ya Police ya Muhoza, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko n’aho izo nsinga zari zijyanywe.


Kinyarwanda
English
Swahili









