issa
Ngoma: Urubyiruko rwatsinze amarushanwa ya "Gera ku Ntego" rwahawe ibihembo

Mar 7, 2026 - 11:06
 0

Urubyiruko rwatsinze amarushanwa ya "Gera ku Ntego" mu karere ka Ngoma, rwahawe ibihembo runasabwa kubyaza umusaruro amafaranga bahembewe.

Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma, rwatsinze amarushanwa yateguwe mu mushinga wa Gera ku Ntego, rwahawe ibihembo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026.

Aya marushanwa akorwa binyujijwe muri gahunda ya Dot.rw, uyu mwaka yitabiriwe n'abasore n'inkumi bakora imirimo y'ubucuruzi, abakora imirimo y'ubudozi n'ubukorikori.

Uwimana Diane, umwe mu bakobwa bahawe igihembo yavuze ko amafaranga yahembwe azayakoresha yagura ubucuruzi ibikorwa bye kuko asanzwe akora umwuga w'ubudozi.

Yagize ati “Iyi nkunga igiye kumfasha kongera imashini zidoda no kubona ibindi bikoresho nari nkeneye, bityo mbashe kongera umusaruro no guha akazi bagenzi banjye.”

Uwitwa Nsengiyumva Eric, ukora ubucuruzi bw’inkweto, yavuze ko igihembo yahawe kigiye kuba imbarutso yo kwagura ubucuruzi bw'inkweto yakoraga.

Ati “Iyi gahunda yaduteye imbaraga zo gukomeza kwihangira imirimo. Urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa rwishimiye iyi gahunda, ruvuga ko ibafasha guteza imbere imishinga yabo, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwabo n’igihugu muri rusange."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,Mapambano Nyirindandi Cyriaque, wasabye urwo rubyiruko kubyaza umusaruro ayo mafaranga akabafasha gutera imbere.

Yagize ati “Aya mafaranga muhawe ni igishoro kigamije kubafasha kwagura ibikorwa byanyu. Turabasaba kuyakoresha neza, mukongera umusaruro w’imishinga yanyu kandi mukaba n’urugero rwiza ku rundi rubyiruko rutari rwabashije gutsinda aya marushanwa.”

Abatsinze ayo marushanwa mu cyiciro cya mbere bahawe 500,000 Frw, icya kabiri bahabwa 100,000 Frw, mu gihe icya gatatu bahawe 50,000 Frw.