Gahanga: Ibyishimo ni byose ku baturage borojwe Inka
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bari mu byishimo nyuma y'uko borojwe inka kugira ngo babashe nabo kwiteza imbere.
Aba baturage ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ubwo imiryango itandatu yahabwagwa inka zo korora mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'amahoro ubera mu Murenge wa Gahanga mu Kerere ka Kicukiro.
Umunsi ngarukamwaka w'amahoro uba mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro waturutse ku mugabo wakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma aza gusaba imbabazi uwo yiciye ababyeyi, nawe arazimuha baba inshuti.
Kuri uyu munsi mu Murenge wa Gahanga habera ibirori bitandukanye birimo kurwanya imirire mibi, ubusabane, guha abana amata, kuremera abatishoboye n'ibindi.
Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2025, imiryango itandatu yahawe Inka yambwiye UKWELITIMES ko yabyishimiye cyane Kandi cyane kuko zizayikura mu bukene.
Mukagashugi Immaculée, wo mu Kagari ka Rwabutenge yagize ati " Nishimiye cyane inka kuko ngiye kubona amata kandi ndayakunda kandi n'abaturanyi bayabone bakure abana mu mirire mbibi twese tubeho neza."
Mukankundiye Esperance, wo mu Kagari ka Kagasa we yagize ati " Iyi nka irangeza kuri byinshi, irampa kuywa kandi yampendaga ku buryo ntayabonaga buri munsi ariko ubu ndanezerewe cyane kandi ndashimira Leta y'Igihugu."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yavuze ko uyu munsi ngarukamwaka w'amahoro wizihijwe ku nshuro ya Kane ndetse ukomoka ku baturage babiri bo muri aka gace.
Ati " Ni umunsi ukomoka ku baturage babiri barimo uwakoze jenoside yakorewe abatutsi wasabye imbabazi uwo yayikoreye amwicira ababyeyi n'uwayikorewe nawe arazimuha imbabazi habayeho uruhare rw'ubuyobozi, natwe tubonye ko igikorwa gishoboka twabibwiye Njyanama isanga cyaba igihe cyiza cyo kwigisha n'abandi ko bishoboka gusaba imbabazi ndetse bishoboka no kuzihabwa mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa mu gihugu."
Yongeyeho ko intego bafite uyu mwaka wa 2025 ari iyo kuganira n'abaturage bagashakisha imibiri y'abantu bishwe itari yashyingurwa mu cyubahiro no kuyihakura.


Kinyarwanda
English
Swahili









