issa
Nyagatare:  Barashima ubufatanye bw'ubuyobozi n'abajyanama

Mar 2, 2026 - 15:36
 0

Abatuye mu karere Nyagatare, mu Murenge wa Katabagemu, bavuga ko imikoranire myiza hagati y'abayobozi n'abahagarariye abaturage mu nama Njyanama yazanye impinduka mu kwesa imihigo yahinduye ubuzima bw'abaturage.

Mu kiganiro Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare yagiranye n'abanyamakuru, Perezida w'inama Njyanama Kabagamba Wilson, yagarutse ku bukangurambaga bwiswe Njyanama mu baturage burimo kubera mu karere ka Nyagatare buzageza tariki ya 8 Werurwe 2026. Ubu bukangurambaga burimo kubera mu mirenge14 igize Akarere bukorwa buri mwaka bwihutisha ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage harimo ndetse no kwihutisha imihigo.

Perezida w'Inama Njyanama yagarutse ku mpamvu z'ubwo bukangurambaga n'umusaruro ugomba kubuvamo.

Yagize ati "Buri mwaka dukora ubukangurambaga, ariko impamvu nyamukuru ituma tubukora nuko twatowe n'abaturage. Iyo umuturage yagutoye akakohereza kumuhagarira aba akeneye kukubona.Twihaye gahunda ko rimwe mu mwaka, tuzajya dufata umwanya wo guhura n'abaturage, kongera kuganira nabo ntabwo bivuze ko iyo dukorera hano tutabumva, ariko iyo tubasanze aho bari baduha ibitekerezo byabo ariko bakabitanga bari aho baherereye."

Kabagamba yakomeje ati " Impamvu yo gukora ubukangurambaga bwegereye abaturage nuko tumaze gutorwa ari intego twihaye, twaravuze ngo dukore neza baturebereho. intego twifuza ko idahinduka, Imparirwakurusha niryo zina ryacu ry'ubutore, iyo mvugo cyangwa iyo ntero irimo umukoro, ni ukuvuga ngo mfite inshingango zo gukora neza ariko mfite n'inshingano zo kuyigisha abandi, turasaba abaturage n'abayobozi gukora neza kugira ngo abaturanyi babarebereho."

Umuturage witwa Uwase Angelique utuye Murenge wa Katabagemu ubwo abajyanama mu Nama Njyanama basuraga Umurenge wabo ni umwe mu bashimye ubufatanye buranga  abayobozi n'abajyanama mu Nama Njyanama mu karere ka Nyagatare .

Yagize ati "Turabashimira umurava n'ubwitange mwagize kugira ngo mudusure, ndashimira Leta y'u Rwanda, n'ubuyobozi uko mudahwema kudutekerereza. Uyu munsi turashimira Perezida wa Repubulika namwe abajyanama bacu, turashima ubuyobozi bw'Akarere budahwema kuduha inama zo kuba aheza, hamwe n'ubukangurambaga n'ubufatanye bwanyu mukorera hamwe  nk'abayobozi bituma tugira ubuzima bwiza."

Uwase akomeje  agaragaza umusaruro wavuye mu bufaranye hagati y'abayobozi n'abahagarariye abaturage mu Nama Njyanama.

Yagize Ati" Iyo ugeze nko mu Mudugudu w'Igitego ubona ko ari ibintu byiza cyane, abantu barakurungiye abandi basiga amarangi, ku buryo umuturage abaho mu buzima bwiza atekanye kandi atuye ahantu heza."

Ngirabagenzi Cyprien, utuye mu Mudugudu wa Gitego Akagari ka Rubira, Umurenge wa Katabagemu ni umwe mu baturage bashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare n'abajyanama, nyuma yo kumwubakira inzu yo kubamo, uwo muturage avuga ko byamuhaye icyerekezo cyo kwiteza imbere.

Yagize ati "Twari tubayeho mu buzima bubi, ariko ndashimira Leta yadutekerejeho ikanyubakira inzu yo kubamo, amafaranga nakoreshaga nkodesha inzu nyakoresha nkodesha umurima wo guhinga, ku buryo ubu tubona ibyo kurya tukaba tudakomeje kwiteza imbere."

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry warikumwe n'abajyanama bari  mu Murenge wa  Katabagemu, yabwiye abaturage ko ibyifuzo batanze birimo gusaba guhabwa amazi meza ahagije, umuhanda uva Ryabega ugaca mu Murenge wa Katabagemu ukomeza mu karere ka Gatsibo ndetse n'amashanyarazi ko ibyo bikorwa remezo bifuza biri mu igenamigambi ry'imyaka 5, igihe ingengo y'imari izabonekera ko izakorwa.

Abatuye Akarere ka Nyagatare 66% batunzwe n'imirimo y'ubuhinzi mu gihe abandi bakora imirimo y'ubworozi n'indi mirimo ibyara inyungu. Ubukangurambaga bwateguwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare bufite insanganyamatsiko igira iti" Nkore neza Bandebereho." Ubwo bukangurambaga bukazasozwa tariki 8 Werurwe 2026.

Mar 2, 2026 - 18:53