Goma: Ubuyobozi bwashyizeho amasaha ntarengwa yo gufungura no gufunga utubari
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwatangaje amasaha mashya yo gufungura no gufunga utubari, mu rwego rwo kurwanya ubusinzi bukabije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 28 Ukwakira 2025, yahuje Mayor w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, n’abafite utubari muri uyu mujyi.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi, utubari twemerewe gufungura saa tanu z’amanywa (11:00) no gufunga saa sita z’ijoro (00:00).
Katembo yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari bamwe mu baturage, cyane cyane abo mu nkengero z’umujyi, batangira kunywa inzoga kuva mu gitondo, bigatuma batitabira imirimo ibateza imbere.
Katembo Ndalieni Julien ati “hari aho wasangaga abaturage bazindukira mu tubari aho kujya ku kazi. Ibi byagaragaye ko bigira ingaruka ku iterambere ryabo n’umutekano muri rusange,”
Ubuyobozi buvuga ko ubu businzi bukabije bwateraga amakimbirane mu miryango, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gushyiraho aya masaha ntarengwa.
Katembo yasabye abacuruzi b’inzoga kubahiriza aya mabwiriza, anashimangira ko abatazayubahiriza bazafatirwa ibihano bikomeye, birimo no gufungirwa ibikorwa byabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









