Muhanga: Babiri bafashwe bari guhererekanya umufuka w’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafatiye mu cyuho umugore w’imyaka 55 yakira umufuka w’urumogi rupima ibilo 25 yari azaniwe n’umusore w’umunyonzi w’imyaka 30, agamije kurucuruza.
Byabereye mu Murenge wa Shyogwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 ahagana saa ine za mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uriya mugore n’ubundi inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zimuhozaho ijisho kubera iki cyaha yakekwagaho bitewe n'uko yari yarigeze no kugifungirwa mu bihe bishize.
Yagize " Uyu mugore twari tumufiteho amakuru ajyanye n’iki cyaha dore ko yari yarigeze no kugifungirwa n’ubundi, arangiza igihano arafungurwa.”
Yongeyeho ko aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranywe mu mategeko, mu gihe n’iperereza ryimbitse kuri bo rikomeza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanga mu ngingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, igihano gito yahabwa ni ukuva ku myaka ibiri y’igifungo, kugeza kuri burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.


Kinyarwanda
English
Swahili









