Muhanga: Umukecuru w’imyaka 82 yaguye mu ziko ahita apfa
Umukecuru witwa Zaninka Adela w’imyaka 82, wari utuye mu Umudugudu wa Kajeje mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga, yaguye mu ziko ryari ririmo umuriro arashya kugeza ashizemo umwuka.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Mata 2026, ubwo nyakwigendera yari ari mu gikoni atetse ubugari, bamwe mu bahageze batabaye bavuga ko yaguye mu mashyiga abanjemo umutwe ndetse bimuviramo gushya bikabije umubiri wose.
Abaturanyi bavuga ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa mbiri z’umugoroba, ubwo umwuzukuru we babanaga yari avuye mu isantere ya Cyeza kugura ibirungo byo gutekesha imboga maze ageze mu rugo, yinjiye mu gikoni asanga uwo mukecuru yahiye bikomeye ndetse umutwe we uri hagati mu mashyiga arimo kugurumana.
Uyu mwuzukuru yahise amukuramo, amumenaho amazi, atangira gutabaza abaturanyi.
Niyonsaba john uturanye n´uyu muryango umwe mu bahageze batabaye yavuze ko yasanze nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.
Yagize ati “Twahageze dusanga yamaze gupfa,umubiri wari wangiritse cyane ku buryo bitari byoroshye kumumenya,byari ibintu bibabaje cyane.”
Niyomukiza Emelita, yavuze ko uyu mukecuru yari amaze igihe gito yimukiye muri aka gace, kandi akaba yabanaga n’umwuzukuru we,ngo yumvise abantu basakuza ubwo yari ageze murugo iwe kuko aturanye na Nyakwigendera niko kuzamuka yiruka aje kureba.
Yagize ati “Twumvise abantu bavuza induru bavuga ko Adela ahiye,twahageze dusanga bamukuye mu ziko bamuryamishije iruhande, ariko yari yamaze gushiramo umwuka.”
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Yagize ati “Ni umukecuru wari ufite hagati y’imyaka 82 na 85, umwuzukuru we yasanze yaguye muziko yahiye kugeza apfuye,yari avuye kugura ibyo guteka mu isantere,umurambo wajyanywe kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”
Yakomeje avuga ko hari amakuru abaturage batanze agaragaza ko nyakwigendera yari asanzwe arwara umuvuduko w’amaraso, bikaba bishobora kuba byatumye agira ikibazo kikamuviramo kugwa mu ziko.
Mu gihe iyi nkuru yakorwaga, inzego zirimo RIB n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza zari zijyanye umurambo kwa muganga, mu gihe umuryango wari mu myiteguro yo kumushyingura.

Kinyarwanda
English
Swahili









