issa
FERWAFA igiye kungukira mu busabe bw’amakipe azitabira igikombe cy’Isi cya 2026

Apr 29, 2026 - 13:13
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, kimwe n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, amafaranga yahabwaga na FIFA agiye kuzamurwa nyuma y’uko amakipe azitabira igikombe cy’isi asabye kuzamurirwa amafaranga kubera ubwiyongere bw’imisoro n’ibindi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryemeye ko rigiye kongera amafaranga azatangwa nk’ibihembo ndetse nayo izaha amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ibi byaturutse ku bibazo byagaragajwe n’amashyirahamwe menshi y’ibihugu, byagaragazaga ko ibiciro by’ingendo ndetse n’imisoro cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahazabera iki gikombe bishobora gutuma bahomba n’iyo amakipe yabo yaba yitwaye neza muri iri rushanwa.

Mu Ukuboza 2025, FIFA yari yatangaje ko amafaranga y’ibihembo azagera kuri miliyoni 727 z’amadorari, aho buri kipe izitabira izahabwa byibuze miliyoni 10 n’igice z’amadorari, mu gihe uzegukana igikombe azahabwa miliyoni 50 z’amadorari. Gusa ubu aya mafaranga ateganyijwe kongerwa nyuma y’ibiganiro biherutse kuba. Umwanzuro wa nyuma ndetse n’ibisobanuro birambuye bizemezwa mu nama nkuru ya FIFA izabera i Vancouver muri Canada tariki 30 Mata 2026.

Biteganyijwe kandi ko amafaranga FIFA igenera amashyirahamwe 211 nayo aziyongera, aho ateganyijwe kongerwa akagera kuri miliyari 2.7 z’amadoarari, mu myaka ine iri imbere. Buri shyirahamwe ryagombaga guhabwa byibuze miliyoni 5 z’amadorari, naho impuzamashyirahamwe esheshatu zigahabwa miliyoni 60 z’amadorari buri imwe, ariko aya mafaranga nayo azazamurwa.

FIFA yatangaje ko iri kuganira n’amashyirahamwe ku isi hose hagamijwe kongera amafaranga azaboneka, harimo kongera ibyo izatanga ku makipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’inkunga y’iterambere.

Biteganyijwe ko FIFA izinjiza miliyari 13 z’amadorari mu myaka ine irangirana n’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho miliyari 9 z’amadorari zizaturuka ku gikombe cy’isi cya 2026. Muri raporo yayo ya 2025, yavuze ko miliyari 11.67 z’amadorari zizagabanywa mu guteza imbere umupira w’amaguru ku isi, bikaba byariyongereyeho 20% ugereranyije n’imyaka yabanje.

Amashyirahamwe akomeye cyane cyane ayo ku mugabane w’u Burayi, arimo n’iryo mu Bwongereza, yari yasabye ko amafaranga y’ibihembo yongerwa, bitewe n’impungenge zo guhomba muri iri rushanwa bagiye bahura nabyo.

Ikibazo ni imisoro itandukanye izishyurwa n’amashyirahamwe azitabira, kuko n’ubwo FIFA itishyura imisoro, amakipe yo azasabwa kuyishyura bitewe na leta, intara n’imijyi bakiniramo. Muri Florida nta musoro wa leta uhari, mu gihe muri New Jersey ari 10.75%, naho muri Califonia ukagera kuri 13.3%.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373