Umutoza wa APR FC yakuye ikosa kuri Pierre aryegeka ku bandi
Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb yakuye ikosa kuri Ishimwe Pierre wijunditswe n’abakunzi benshi b’iyi kipe bamushinja kutagira icyo abafasha.
Nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Pyramids FC ibitego 2-0, abakunzi ba APR FC babajwe nuko ikipe yabo yitwaye nubwo bamwe badatinya kuvuga ko umutoza yabatanze kuko yanze kubanzamo abakinnyi bakomeye.
Mu gice cyo gutahaza izamu ku ruhande rwa APR FC, ntabwo abafana bumvaga Mugisha Gilbert yari bubanze mu kibuga ariko kandi bakavuga ko kubanza mu kibuga Ruboneka Jean Bosco akina ataha izamu aciye ku ruhande bitatanze umusaruro.
Ibi byatandukanye cyane ubwo abakinnyi barimo Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy binjiraga mu kibuga bahise bahindura bintu ndetse amahirwe yagombaga kuvamo ibitego byinshi nibwo yatangiye kubonetse.
Uyu mutoza wa APR FC yagarutse ku makosa yatumye iyi kipe itsindwa yose yashyizwe ku muzamu, avuga ko Ishimwe Pierre akiri umukinnyi ufite urugendo rwo kuba umuzamu ukomeye ariko amakosa muri uyu mukino atari menshi ahubwo ba myugariro ari bo yaturutseho kugeza Pierre asigaranye na rutahizamu wenyine.
Yagize ati “ Ku bijyanye n’umuzamu wacu, ni umukinnyi ukiri muto, uri mu rugendo rwo kuba umukinnyi ukomeye. Si we wagize amakosa akomeye, ahubwo amakosa yakozwe n’abandi bugarira, hanyuma agasigara wenyine ari kumwe na rutahizamu. Ntabwo namurenganya, iyi ni imikino izamufasha gukomera.”
Yakomeje agira ati “ Ntabwo ndakariye abakinnyi banjye. Nubwo twatsinzwe, twigaragaje nk’ikipe ikomeye. Nizeye ko mu mukino wo kwishyura tuzabona umusaruro mwiza.”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2025, nibwo APR FC irerekeza mu gihugu cya Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura wa CAF Champions League. Biteganyijwe ko irafatira indege ya Quatar Airways mu gihugu cya Uganda.
APR FC nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC ibitego 2-0 hano mu Rwanda, irasabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ibashe gukomeza mu kindi cyiciro nubwo bigoye kuko izaba yasohotse.
Umuzamu wa mbere wa APR FC Ishimwe Pierre


Kinyarwanda
English
Swahili









