Rutahizamu wa Liverpool FC yitabye Imana
Umunya-Portugal, Diego Jota yitabye imana nyuma y’impanuka ikomeye yakoze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko Diego Jota yitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye yakoze ari kumwe n’umuvandimwe we.
Ni impanuka uyu musore yakoreye mu gihugu cya Esipanye mu ntara ya Zamora hafi ya Palacios De Sanabria.
Uyu mukinnyi wa Liverpool yari kumwe n’umuvandimwe we Adre w’imyaka 26. Imodoka aba barimo yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’iyo mpanuka yabereye mu muhanda.
Diego Jota yari umukinnyi wa Liverpool FC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal. Uyu musore yitabye Imana ku myaka ye 28 ndetse amaze iminsi micye akoze ubukwe na Rute Cardoso.
Diego Jota kuva yatangira gukina umupira w'amagaru, yatsinze ibitego 108 amaze gutwara ibikombe 7.


Kinyarwanda
English
Swahili









