issa
Benshi baburiwe irengero abandi bapfira mu mpanuka y’ubwato

Jul 3, 2025 - 11:12
 0

Nibura abantu bane bapfuye naho abandi benshi baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bupfiriye hafi y’ikirwa cya Bali, gisurwa cyane n’abakerarugendo muri Indoneziya, nk’uko abashinzwe ubutabazi babitangaje.

Ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 53 n’abakozi 12 ubwo bwibiraga ku isaha ya saa tanu n’iminota 20 z’ijoro ku isaha yo muri ako karere (saa cyenda n’iminota 35 ku isaha ya GMT) ku wa Gatatu, ubwo bwari buvuye Banyuwangi ku nkombe y’iburasirazuba y’ikirwa cya Java bugana Bali, nk’uko ibiro by’ubutabazi bya Surabaya byabitangaje.

Abantu 31 bamaze kurokorwa, nk’uko icyo kigo kibivuga, ndetse ibikorwa byo gushakisha abandi biracyakomeje.

Ubuyobozi buracyari mu iperereza ku cyateye ubwo bwato kugwa. Sosiyete ikora urwo rugendo yari yatanze raporo ivuga ikibazo cy’imashini mbere y’uko ubwato bupfa, mu gihe undi muyobozi yavuze ko ikibazo cyatewe n’ibihe bibi by’ikirere. Ibi bikaba  byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri ako karere.

Benshi mu barokotse bakomoka mu mujyi wo ku nkombe wa Banyuwangi, abandi baturuka mu turere two hagati mu kirwa cya Java, nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi.

Perezida Prabowo Subianto yahise atanga itegeko ryo gutangira ibikorwa by’ubutabazi byihuse ubwo yari mu ruzinduko muri Arabiya Sawudite.

Uwo muhanda ubwato bwarimo gukoresha ni umwe mu ikoreshwa cyane n’abantu bajya cyangwa bava hagati y’ibirwa bya Java na Bali.

Amafoto yasohowe n’ikigo cy’amakuru Antara agaragaza imbangukiragutabara ziteguye, ndetse n’abaturage bari ku mihanda bategereje amakuru mashya.

Impanuka zo mu mazi ni kenshi zibera muri Indoneziya, igihugu kigizwe n’ibirwa bigera ku 17,000, aho ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko y’umutekano ritagenzurwa neza uko bikwiye.

Mu kwezi kwa Werurwe, umugore w’Umunya-Australiya yapfuye ubwo ubwato bwari butwaye abantu 16 bwibiranaga hafi ya Bali.

Jul 3, 2025 - 11:13