Abivuza indwara zo mu mutwe bageze ku 119,859
Uko iminsi yicuma, imibereho irushaho gusiga bamwe abandi bakiheba bikabaviramo kuyoboka ibiyobyabwenge. Hari n'abahura n'uburwayi batabigizemo uruhare aribo benshi bakomeje kugana 'Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital' kugirango bavurwe. Kuri ubu ibi bitaro bigaragaza ko ababigana biyongereye hakibazwa niba Abanyarwanda bari kurwara cyane ,bitihi se ni ubumenyi bwo kwivuza buri gucengera buri wese akumva ko ubuzima bwo mu mutwe ari ingenzi.
Ku wa 13 Ukwakira 2025 ibitaro bivura indwara zo mu mutwe'Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital 'byashyize kuri X raporo yerekana uko imibare ihagaze kuva 2024-2025.
Ni imibare y'abivuza indwara zo mu mutwe irushaho kwiyongera ku kigero cya 17.7%.
Zimwe mu ndwara zizahaje abanyarwanda zirimo igicuri (Epilepsy). Abacyivuje basaga 36,097 bangana na 29.08%. Indwara ya kabiri iri kwiganza mu bivuriza I Ndera ni Schizophrenia. Abasaga 24,991 (29.14%).
Iyo ndwara uyifite agaragaza ibimenyetso byo kwigunga, kugira ubwoba,gucika intege, kubona ibintu ukwawe, kugira ubunebwe, gushaka kwiyahura n'ibindi.
Ni indwara ishobora guterwa na karande cyangwa se ikava mu gukoresha ibiyobyabwenge. Ku isi umuntu 1% mu bakoresha ibiyobyagwenge arwara Schizophrenia. Ishobora gukira cyangwa se ukabana nayo.
Uburwayi bufata mu mutwe buza ku mwanya wa gatatu bwitwa Acute&Transient Psychotic Disorders yarwawe na 10,349 (8.34%).
Indwara ya kane yitwa Bipolar disorder yarwawe na 7,235(8.34%). Indwara y'agahinda gakabije 'Depression ' abayivuje basaga 4,076 (3.28%).
Abagiye kwivuza kuba imbata z'ibiyobyabwenge 'Substance Use Disorders ' basaga 3,229 (2.7%). Mu 2024-2025 bakiriye abarwayi 119,859. Muri bo, abashyizwe mu bitaro ni 4,250.
Abagiye kwivuza indwara zigira ingaruka ku mitekerereze y'ubwonko 'Psychiatric cases' nibo biyongereye kuko abasaga 66,335 (55.33%) mu gihe indwara zangiza bimwe mu bice bigize ubwonko 'Neurogical Cases' basaga 53,524 (44.67%).


Kinyarwanda
English
Swahili









