King Faisal: Hatangijwe uburyo bwo kuvura abafite agahinda gakabije hakoreshejwe umuti unyuzwa mu rushing
Mu mujyi wa Kigali mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, hagaragajwe uburyo bushya butari bumenyerewe bwo kuvura abafite agahinda gakabije hakoreshejwe umuti unyuzwa mu rushinge.
Ni uburyo bushya bwo kuvura abafite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije, hakoreshejwe umuti uzwi nka Ketamine unyuzwa mu rushinge.
Dr. Sendegeya Augustin, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yagaragaje ko ubu buryo bwo kuvura hakoreshejwe uyu muti usanzwe ukoreshwa mu gutera ikinya.
Ubu buvuzi bwa Ketamine, bukaba ari uburyo bushya kw'isi muri rusange bityo u Rwanda rukaba rwarafashe iya mbere mu kubukoresha kugira ngo bufashe abafite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.
Minisiteri y'Ubuzima isobaura ko ari ingenzi kwivuza ibibazo birebana n'ubuzima bwo mu mutwe nkuko Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Yvan yabigarutseho.
Kugeza ubu ibi bitaro bikaba byaratangiye ibiganiro n'ibigo bitanga ubwishingizi bwo kwivuza kugira ngo abakoresha ubwishingizi bwa RSSB ndetse na Mutuelle bajye bahabwa ubu buvuzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









