Abajyanama b’Ubuzima bashyizwe igorora
Mnisiteri y’ubuzima [Minisante], yatangaje ko mu minsi mike abajyanama b’ubuzima bazahabwa amahirwe yo kujya bakoresha Muganga SACCO mu rwego kubafasha kwiteza imbere.
Ibi byagarusweho na Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima aho yaganiraga na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Dr Sabin yavuze ko hari gahunda yo gutangiza Muganga Sacco bityo ko hari igitekerezo ko aba bajyanama b’Ubuzima bazashyirwa muri iyi Sacco ikazajya inyuramo agahimbazamusyi basanzwe bagenerwa.
Bitewe no gukura kwa Muganga Sacco hasangwa aba bajyanama b’ubuzima nabo bakwiriye kongerwa muri iyi gahunda ikomeje gutera imbere, ndetse inama y’ubutegetsi bw’iyi Sacco imaze iminsi yiga kuri iyi ngingo, ndetse nka Minisante yasanze ari kimwe mu bizafasha gukomeza guteza imbere urwego rw’Ubuzima.
Abajyanama b’ubuzima basanzwe batanga umusanzu ukomeye mu kwita ku buzima bw’abaturage by’umwihariko mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Ndetse kandi bashimirwa ubufasha batanga bwo kwita ku barwayi dore ko banongerewe inshingano bari mu batanga bakanafata ibipimo bya Malaria aho umuturage yitabwaho atavuye iwabo mu mudugudu ahubwo akitabwaho n’umujyanama w’Ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









