
Mu Rwanda indwara zititaweho ni 9, muri 21 mpuzamahanga
Umugabane wa Afurika nkuko bigarazwa n’Abahanga bagaragaje ukomeje kugaruzwa n’indwara zititaweho uko bikwiye bitewe n’ibibazo by’ubukene, n’isuku nke, ibura ry’amazi, ibibazo by’imirire mibi n’ibindi.
Ni indwara zirimo izifata amaso, uruhu, inzoka zo mu nda n’izindi nyinshi zishobora kwirindwa ndetse no kuvurwa.
Ni ibyatangajwe mu gihe i Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu yiga ku bushakashatsi bukorwa muri Afurika ku ndwara zititaweho, NTDs.
Inzego zishinzwe ubuzima zigaragaza ko mu Rwanda indwara zititaweho uko bikwiye ari 9, mu gihe ku rwego mpuzamahanga izi ndwara ari 21.
U Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030, indwara zititaweho zizaba zaranduwe.
Kugeza ubu, ku Isi hari abantu barenga miliyari 1,2 barwaye indwara zititaweho uko bikwiye, aho umubare munini wabo ugaragara ku Mugabane wa Afurika.