issa
Icyo imiryango iharanira uburenganzira bw'abana ivuga ku itegeko rishya ryo kuboneza urubyaro

Aug 8, 2025 - 15:23
 0

Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi riheruka gutorwa n'Abadepite, rigizwe n'ingingo zisaga ijana, nyamara imwe muri zo yemerera abana b'imyaka 15 serivisi zo kuboneza urubyaro ikomeje kutavugwaho rumwe.

Iri tegeko rije mu gihe imibare y'abangavu basambanwa bakanaterwa inda ikomeje kwiyongera, bamwe bavuga ko atari igisubizo kuri icyo kibazo, ko ahubwo rigaragaza gutsindwa kw'izindi ngamba zose zashyizweho mu kurinda umwana ihohoterwa.

Evariste Murwanashya ushinzwe guhuza ibikorwa mu muryango utari uwa Leta, CLADHO, ukunze no kugaruka ku burenganzira bw'umwana, avuga ko guha abana ibinini ari nkaho uba ubahaye uburenganzira ngo bagende basambane cyangwa ababasambanya baboneraho.

Yagize ati "Kuvuga ngo abana bagiye kujya bafata ibinini, ni nkaho uba ubahaye uburenganzira ngo bagende basambane cyangwa ababasambanya babasambanye, rero twumva twebwe igihe cyari kitaragera kuko ibi ni nk'ikimenyetso cyo gutsindwa kw'ingamba nyinshi zo kurengera umwana."

Akomeje agaragaza ko ibinini abana bajya bahabwa bishobora kubarinda gusama ariko nyamara bakaba bakandura virusi itera SIDA. 

Ati "Yewe turabizi ko SIDA mu rubyiruko iri kuvuza ubuhuha, igeze ngo kuri 35%. Biriya bibini ibyari byo byose birinda inda ariko ntabwo birinda SIDA, bivuga ngo umuntu wasambanye kandi agasambabira aho yarwara na SIDA, rero numva ababyeyi bagomba kumenya ko ari bo bafite ubuzima bw'abana babo mu biganza byabo, bagashyiraho imbaraga nyinshi zo kubarengera no kubarinda ikintu cyose cyabahuza n'ubusambanyi."

Minisiteri y'Ubuzima yashyize iyi ngingo muri iri tegeko, ndetse ikaza no muzahawe umugisha n'Abadepite, ivuga ni ubwo bimeze bityo, hari ibyo umwana atemerewe nko gusaba kwifungisha. 

Amabwiriza y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, avuga ko abangavu bagomba kugira uburenganzira ku buzima bw'imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe na serivisi zirebana na SIDA, nta ruhushya rw'ababyeyi. 

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu 2023, bwerekanye ko 51% by'urubyiruko rukiri mu ishuri rwakoze imibonano mpuzabitsina ku myaka iri munsi ya 12 naho 75% bo bakoze imibonano mpuzabitsina bari munsi y'imyaka 15.

Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko abakobwa b'abangavu bagira uruhare rwa 35% mu bandura virusi itera SIDA buri mwaka, izi n'inshuro eshatu ugereranyije na basaza babo. Abangavu barenga ibihumbi 22 kandi batewe inda mu 2024.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Icyo imiryango iharanira uburenganzira bw'abana ivuga ku itegeko rishya ryo kuboneza urubyaro

Aug 8, 2025 - 15:23
Aug 8, 2025 - 20:54