Rigathi Gachagua yashinje Perezida Ruto gukorana n'imitwe y'iterabwoba
Rigathi Gachagua, wahoze ari Visi Perezida wa Kenya, ubu uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, yatangaje ko uyu mukuru w’igihugu afite imikoranire mu bucuruzi n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab ndetse n’umutwe wa gisirikare wa RSF ukorera muri Sudan.
Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko afite ibimenyetso byerekana ko Perezida Ruto ashyira umutekano w’isi mu kaga ku nyungu ze bwite.
Yagize ati "Abanyamerika bakwiye gukora iperereza ku bucuruzi ukorana na Hemerti, uyobora RSF muri Sudan. Umugurisha zahabu, nawe akaguha intwaro zikoreshwa mu kwica abagore n’abana muri Sudan."
Yakomeje agira ati" Ntabwo wabihakana kuko dufite ibimenyetso. Nari Visi Perezida igihe izo nama zabaga, kandi mfite amakuru yuzuye. […] William Ruto, Abanyamerika bakeneye kumenya impamvu wakoranye na Al Shabaab. Wigeze guhura n’abayobozi batatu b’uyu mutwe mu ijoro, muganira ku bucuruzi."
Gachagua yanavuze ko Ruto yahinduye amategeko yo gutanga indangamuntu ku banyamahanga, ashimangira ko icyo gikorwa kigamije gushyigikira iterabwoba.
Yasobanuye ko ari nayo mpamvu yatumye ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasabye ubutegetsi bwaho gufatira ibihano Perezida Ruto.
Ati "Ntimwibwire ko naje hano gutembera. Naje gushyikiriza Guverinoma na Kongere ya Amerika ikirego cy’abaturage ba Kenya. Icyo dusaba ni uko nibamara kwemeza ko amakuru yacu ari impamo, bafata icyemezo gikwiye: bafatire ibihano William Ruto ku giti cye."
Nyuma y’ibi bisobanuro, bamwe mu banyapolitiki b’i Nairobi bamushinje amakosa akomeye. Umudepite Bashir Abdullah, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umutekano n’Ububanyi n’Amahanga, yamushinje kugambanira igihugu ndetse anavuga ko amagambo ye yerekana ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Yagize ati "Ibi si amagambo akwiriye kumvikana mu kanwa k’uwigeze kuba Visi Perezida. Iyo urebye ibyo yavuze, byerekana ko abanya-Kenya bakomoka muri Somalia bashobora gufatwa nk’abakerarugendo badakwiye guhabwa ibyangombwa. Mu muco w’Abanya-Somalia, umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe bamuzirika ku giti cy’umuryango; ndasaba ko na Gachaguwa bamutwara bamuzirika, kuko ibyo yavuze byerekana uburwayi bwo mu mutwe."
Kugeza ubu, Guverinoma ya Kenya ntacyo iratangaza kuri ibi birego bikomeye. Gachagua akomeza kugaragaza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Perezida Ruto atazongera gutorerwa kuyobora Kenya mu matora yo mu 2023.
Ku rundi ruhande, Perezida Ruto n’abamushyigikiye bavuga ko ibyo bavuga abamutavuga rumwe bituruka ku ishyari n’urwango rudafite ishingiro, kandi ko ibikorwa byabo bizagena ahazaza h’ubutegetsi bwa Kenya.


Kinyarwanda
English
Swahili









