
Gen. Muhoozi yaba yahagaritse gahunda yo gufata umujyi wa Kisangani ?
Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ahagaritse umugambi we wo gufata umujyi wa Kisangani, umurwa mukuru w'intara ya Tshopo, gusa byafashwe nk'urujijo kuko nyuma yongeye gutangaza ko nta cyamubuza gukomeza iyo gahunda.
Abinyujije kuri konti ye X, kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Mata , Jenerali Muhoozi yerekanye ko iki cyemezo cyafashwe ku itegeko rya Se, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na Perezida w’Amerika Donald Trump.
Ati: "Nkurikije itegeko rya data umbyara, Perezida Kaguta Museveni, n'intwari yanjye, Perezida Donald Trump, nahisemo guhagarika ibikorwa byacu byo gufata Kisangani. Birambabaza kuko Sinigeze mpusha intego za gisirikare mu buzima bwanjye."
Ku ya 23 Werurwe, Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko UPDF igiye gufata umujyi wa Kisangani. Icyo gihe yanditse kuri Twitter ko niba M23 itihuse mu gufata Kisangani, Ingabo za Uganda zizabyikorera.