Kamonyi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba gusanirwa amazu ashaje
Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge, Abarokotse Jenoside yajorewe Abatutsi barifuza ko bavugururirwa inzu babamo zimaze gusaza.
Cyokoze Aba baturage bashima Leta ko ntako itagira ngo ibafashe mu buryo butandukanye, gusa bagaragaza ko bamwe muri bo batuye mu mazu amaze gusaza akaba akeneye gusanwa.
Umwe muri aba barokotse avuga ko we na bagenzi be inzu batujwemo mu myaka ya 1997 zamaze kwangiraka bifuza ko zasanwa.
Ati: “Turashimira Leta kuko ntacyo idakora ngo itwiteho mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko kubera uburyo inzu twatujwemo zamaze kwangirika turifuza ko twafashwa zigasanwa.”
Mugenzi we na we avuga ko batirengagiza ko inzu batujwemo zangiritse kuko zubatswe hutihuti.
Ati: “Leta yakoze ibishoboka byose yubaka inzu hutihuti kugira ngo tubone aho kurambika umusaya muri kiriya gihe, rero ubu inzu twubakiwe turifuza ko badufasha kuyasana kuko yamaze kwangirika.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bari gukora ibishoboka byose ngo inzu z’abarokotse Jenoside zimaze gusaza zubakwe neza.
Ati: “Ni byo inzu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yubatswe mbere ubu yamaze kwangirika no gusaza ubu rero turi gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa kugirango azagende yubakwa mu buryo bukomeye kandi burambye.”
Cyokoze iki kibazo kiri gukurikiranwa n'inzego kireba, Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), ukaba waratangaje ko inzu zigera kuri 2338 mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi zizubakwa izindi zigasanwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









