Ababyeyi banjye bagerageje kugura amasasu batanga 5000 Frw ariko biba iby'ubusa babicisha amahiri-Mutanguha Freddy

Apr 7, 2025 - 14:33
 0

Umunyamabanga mukuru wa AEGIS TRUST, Freddy Mutanguha yasobanuye urupfu ababyeyi be bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi, avuga ko ababyeyi be barinze gutanga 5000frw ngo bagure amasasu yo kubica ariko bakaza kubwirwa ko amasasu ahenda, baza kwicishwa impiri.

Ibi yabigarutseho kuri utyu wa 07 Mata 2025, ubwo yatangaga ubuhamya mu gikorwa 31 Jenocide yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa  cyabereye ku Rwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali  rwubatse ku Gisozi.

Mutanguha Freddy Yavuze ko mu mwaka wa  1973,  ubutegetsi bwariho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n’abari abakozi ba Leta bakameneshwa, Se umubyara yameneshejwe agahungira i Burundi ari naho baje kubanira na nyina umubyara wari wamusanzeyo.

Yagize ati “Mu 1973, ubwo ubutegetsi bwari buriho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n’abakozi barameneshejwe, na data wakoraga muri Caritas hano i Kigali, yarameneshejwe ahungira mu gihugu cy’i Burundi. Mama wari umu-fiancé we yiyemeje kumusangayo anyuze mu nzira igoye kuko yanyuze i Goma, amanuka Uvira amusangayo.”

Ise yaje kwitaba Imana amusiga ari muto, gusa ku bw'Amahirwe asiga umugorewe atwite haza kuvuka umwana w'umukobwa.

Nyina umubyara yaje gufata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda n'Abana be, baba mu karere ka Rutsiro aho yavukaga, ndetse aza no kongera gushaka umugabo. Mutanguha yagaragaje ko ivangura n’amacakubiri byatangiye kwigishwa mu mashuri, ibintu byari biteye impungenge ku hazaza h’igihugu.

Ati “Umwarimu wacu niga mu mwaka wa kabiri, yahagurukije abana b’Abatutsi, buri gihembwe hari ifishi buzuzaga bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana. Nibwo yaduhagurukije njye ndajijinganya, yaranyegereye andya ikinyunguti arambwira ngo wowe mama wawe ni umwarimu wigisha hano ukaba utazi ko uri inyenzi?”

Yagaragaje ubukana Jenocide yakoranywe, avuga ko ababyeyi be barinze kwigurira amasasu yo kubarasa ariko bikaza kuba iby'ubusa bakabicisha impiri.

Yagize ati “Ababyeyi banjye bagerageje kugura amasasu, batanga 5000 Frw, barayafata ariko barababwira ngo amasasu arahenda, babicisha amahiri n’imihoro, babajugunya mu miringoti yari aho hafi. Bashiki banjye bo babataye mu cyobo kinini cy’umupasiteri witwaga Gasenge na we wishwe muri Jenoside. Babatayemo ari bazima ariko babanje kubakomeretsa, bakabataho amabuye kugeza bapfuye.”

Mutanguha yavuze ko nyuma yuko Inkotanyi zihagaritse Jenocide yahise yigira inama yo kuza i Kigali, ahingukira kwa Sewabo wari utuye i Gikondo ariko asanga naho barahasenye.

Yaje kubona bamwe bo mu muryango we, abamufasha kongera gusubira mu buzima, kwiga n'ibindi none ubu ni umugabo w'abana batanu.

Apr 7, 2025 - 15:29

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.