Kwibuka31: Nta gihugu cyiramara imyaka 109 gishotora ikindi nkuko Ububiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda- Minisitiri Dr. Bizimana

Apr 7, 2025 - 16:08
 0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko mu myaka 109, nta gihugu na kimwe ku Isi, cyashotoye ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatuts mu Rwanda kuri uyu wa 07 Mata 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro cyagarutse  uruhare rw’u Bubiligi mu mateka y’ivangura mu Rwanda, yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Bizimana yagaragaje ko mu myaka 109, ku Isi nta gihugu cyashotoye ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda.

Yagze ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba. Isuzuma ry’amateka ngiye kunyuramo mu ncamake rirerekana ko nta gihugu na kimwe ku Isi, kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda kuva bwarukoloniza.”

U Rwanda n'Ububiligi byacanye umubano ku wa 17 Werurwe, nyuma yuko iki gihugu gishinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23. Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko iyi myitwarire idahwitse y’u Bubiligi atari iya none.

Yagize ati “Byatangiye mu 1916 u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza bumvikana kugabanya imbibi z’u Rwanda rwari rwaraguwe n’Abami Ruganzu II Ndori hagati ya 1600 na 1623 na Kigeli Nyamuheshera hagati ya 1648 na 1692, bageze u Rwanda muri Teritwari za Masisi na Rutshuru n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko “Hakurikiyeho amategeko akakaye arimo iryo ku wa 21 Werurwe 1917 ryashyizeho ibihano by’ikiboko n’iryo ku wa 26 Nyakanga mu 1925 ryambuye u Rwanda ubusugire bwarwo n’irindi ryo ku wa 11 Mutarama mu 1926 ryemeje ko u Rwanda ruzagengwa n’amategeko ya Congo yashyirwagaho n’u Bubiligi.”

Dr.Bizimana kandi yagaragaje ko guhera nyuma ya 1994, kuva Jenocide yahagarikwa Ububiligi bwakomeje gutsimbarara ku ngengabitekerezo yajenocide byiganjemo kuyipfobya no guhishirs Abakoze Jenoside.

bwagize uruhare mu guhishira abayikoze no kutagira icyo bukora ku bayipfobya.

Ati “Kuva muri Nyakanga mu 1994 kugeza ubu, u Bubiligi ni cyo gihugu cy’i Burayi gikorerwamo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo nta nkurikizi, nyamara ntawe ushobora gutinyuka kugoreka Jenoside yakorewe Abayahudi ngo bimugwe amahoro kandi Jenoside ari zimwe mu rwego rw’amategeko ku buryo n’ibyaha byo kuzipfobya byakagombye gufatwa kimwe.”

Nyuma yuko u Rwanda n'Ububiligi bacanye umubano, iki gihugu cyahise cyohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gufasha Ingabo za Leta, FDLR, Ingabo z'uburundi na Wazalendo kurwanya umutwe wa M23.

Apr 7, 2025 - 16:23

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.