Perezida Kagame yasezeye Ambasaderi wa Amerika usoje inshingano ze mu Rwanda
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2026 muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, mu nama yo kumusezeraho, akaba ashoje inshingano ze z’akazi yari amaranye igihe mu Rwanda.
Iyi nama yabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku bufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye zirimo politiki, ubukungu, umutekano n’iterambere, ndetse no gushimira uruhare Ambasaderi Kneedler yagize mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yashimiye Ambasaderi Kneedler ku bufatanye n’ubwitange yagaragaje mu gihe yamaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ashimangira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gushingira ku bwubahane n’inyungu zisangiwe.
Ku ruhande rwe, Ambasaderi Eric Kneedler yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku mikoranire myiza n’ukwakirwa neza yagize mu gihe cyose yamaze mu gihugu, anagaragaza icyizere ko umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakomeza gutera imbere no mu bihe biri imbere.
Ambasaderi Eric W. Kneedler yageze mu Rwanda mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2023, ubwo yatangiraga inshingano ze nshya zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Peter H. Vrooman.


Kinyarwanda
English
Swahili









