Ese Ndayishimiye ni umuhamya ukwiye w’amasezerano y’u Rwanda na DRC? Impamvu yabishyushyemo cyane
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yavuye mu gihugu cye kuri uyu wa kabiri ajya i Washington DC, aho ku wa Kane hateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda. Ibi bibaye mu gihe iki gikorwa cyitezweho kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo gikomeje gutera impaka kubera uruhare rw’u Burundi mu mvururu zimaze imyaka muri ako gace.
Ndayishimiye yagiye i Washington mbere y’igihe: Ese ni iki bivuze?
Uko yihuse ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’iminsi ibiri ngo amasezerano asinywe byatunguye benshi, cyane cyane ko kugeza ubu nta tangazo ryemewe rigaragaza ko yatumiwe mu buryo bwemewe n’abateguye isinywa ry’aya masezerano. Gusa kuri X y’ibiryo bye I Gitega batangaje ko yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amateka hagati ya munywanyi we Felix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Kugenda kwe hakiri kare bishobora gusobanurwa ko: Yashatse kwitabira iki gikorwa kare kugira ngo agaragaze ko u Burundi bufite uruhare mu mutekano wa RD Congo; cyangwa se hari ibiganiro byihariye ashaka kugirana n’abafatanyabikorwa be bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’u Burundi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ese aka kanya u Rwanda rwaba rwibagiwe ko Perezida Ndayishimiye yashishikarije urubyiruko guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame?
Perezida Evariste Ndayishimye ubwo yari mu nama n’urubyiruko I Kinshasa yari yateguwe mu izina ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kuwa 21 Mutarama 2024, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kwemera gukomeza kuba ‘imfungwa’, bityo arushishikariza gukuraho perezida Kagame ku butegetsi.
Yavuze ko u Rwanda rufasha “imitwe ihungabanya akarere”, anongeraho ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.
Amaze kuvuga aya magambo, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ku wa 22 Mutarama 2024 ivuga ko “biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ko ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’igituranyi, abikoreye ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari ukudashishoza gukomeye no guhonyora amahame y’uyu Muryango.”
U Burundi buravugwa cyane mu birego byo muri DRC: Ingabo zabwo zagiye zishinjwa gukora ibyaha muri DRC
Ku rundi ruhande, kujya kwe mu muhango w’amasezerano y’amahoro bitera impaka zikomeye mu byerekeye ubunyangamugayo bw’uruhare rwe muri iki gikorwa.
Impamvu ni uko: Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa DRC zagiye zishinjwa kenshi n’umutwe wa AFC/M23 gukora ibikorwa byo kwica no guhohotera abaturage bavuga Ikinyarwanda; ikindi ni Raporo zitandukanye z’abasesenguzi n’imiryango yigenga zivuga ko u Burundi bufite uruhare runini mu mvururu zo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe M23 na leta ya DRC bamaze imyaka bashyamiranye mu mvururu zishingiye ku burenganzira bw’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo, kuba ingabo z’u Burundi zarashinjwe ibikorwa byo guhutaza abaturage bavuga ikinyarwanda bituma bamwe bibaza niba Ndayishimiye akwiye kuba umwe mu “bajyanama” cyangwa “abahamya” b’amasezerano agomba kugarura ituze.
Ese Kuba Ndayishimiye ari mu bahamya ntibishobora guteza ikibazo cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano?
Iyo umuntu ufite uruhare rutaziguye mu mvururu ahamagawe nk’“umuhamya”, bituma habaho ikibazo cy’amategeko n’inyungu z’igihugu, ikindi
Ikindi kerekana ko Ndayishimiye atari umuhamya ukwiye, ni Impamvu amasezerano menshi ya DRC yananiranye gushyirwa mu bikorwa mu myaka 20 ishize bitewe nuko impande zifite imbaraga mu gutera umutekano mucye zitabaga zishyirwa ku meza ngo ziyagiremo uruhare, urugero ni AFC/M23 yirengagijwe muri ibi biganiro bya Washington n'ubwo iri mu bya Doha nabyo bigenda biguru ntege kandi Ndayishimiye akaba ari umujyanama ukomeye wa Tshisekedi.
Kuba u Burundi bushyushye muri iki gikorwa bishobora:
· Gutanga isura y’uko ibibazo bya Congo bitarebwa mu buryo bukwiye,
· Bikanagira ingaruka ku bushake bw’impande zose mu gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.
Muri macye, gutumirwa kwe bishobora gufatwa nk’igihe cy’amakimbirane y’ukuri:
Ese umuntu ushinjwa kugira uruhare mu mvururu ashobora kuba umuhamya w’amahoro?
Icyo ni cyo kibazo gikomeye kizakomeza kwibazwa kugeza ubwo impande zose zigaragaje niba aya masezerano ari impapuro cyangwa ari impinduka.


Kinyarwanda
English
Swahili









