
Abayobozi b'inyeshyamba za CODECO bagiye muri Uganda gusaba imbabazi Gen.Muhoozi
Amakuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa kabiri, aravuga ko abayobozi b’umutwe wa CODECO babarizwa mu majyaruguru y'Uburasirazuba bwa DR Congo mu ntara ya Ituri, baherutse guhura na Gen. Muhoozi, mu rwego rwo gusaba imbabazi nyuma y’ibitero bagabye ku ngabo za UPDF ziri muri kariya gace.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yagiranye ibiganiro n'aba bayobozi b'izi nyeshyamba byibanze ku mutekano no gushaka icyagarura amahoro mu ntara ya Ituri no mu karere.
Ni inama yabereye i Entebbe, aho aba barwanyi ba CODECO barimo Visi Perezida w’ubwoko bw’Abalendu mu burasirazuba bwa RDC, Dunji Kulukpa Etienne, basabye imbabazi.
Gusa mbere yo guhura na Muhoozi, iri tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, n’Umuyobozi wa Diviziyo ya kane y’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Felix Busizoori.
Urupfu rwa Colonel David Byaruhanga wa Uganda , uherutse kugwa mu mirwano ya CODECO na UPDF, ni kimwe ngo mu byaba byazanye aba bayobozi b’izi nyeshyamba gusaba imbabazi.
Uyu Col.Byaruhanga ubwo urupfu rwe rwamenyekanaga, byavuzwe ko yishwe n’iturika ry’imbunda ya RPG yagize ikibazo.
Gen. Muhoozi yashishikarije abayobozi ba CODECO gufatanya na UPDF gukorera hamwe mu guharanira amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, mu rwego rwo guharanira amahoro muri DRC no mu Karere.