
Vinicius Jr ashobora guhagarikwa imyaka 2 adakina umupira w’amaguru
Umunya-Brazil ukina muri Real Madrid, Vinicius Junior, ashobora guhanwa imyaka 2 adakina umupira w’amaguru kubera umukinnyi.
Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Vinicus Jr, yashoye impari mu ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu gihugu cya Portugal yitwa Alverca.
Iyi kipe Vinicius Jr yashoyemo impari, bivugwa ko yabaye iye kuko afitemo imibabane myinshi.
Alverca ya Vincius Jr, yaje gutizwa umukinnyi witwa Rafael Conceisao avuye mu ikipe yitwa Athletic Club De Sao Joao ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu gihugu cya Brazil.
Iyi kipe yatijwe Rafael Conceisao bivugwa ko ifite aho ihuriya na Vinicus Jr, ibintu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, itajya yemera.
Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bikomeye mu gihugu cya Esipanye, bivugwa ko Athletic Club de Sao Joao, icungwa na Papa wa Vinicus Jr ndetse n’uwushinzwe gushakira amakipe uyu mukinnyi witwa Thassilo Soares ariko kandi amafaranga ashyirwamo Vinicus Jr hari aho ahuriye nayo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yatangiye gukora iperereza kuko gushora mu makipe 2 ari mpuzamahanga ntabwo byemewe ndetse no guhanahana abakinnyi nkuko byakozwe.
Iki cyaha nigihama uyu mukinnyi wa Real Madrid, ashobora kuzahanwa imyaka ibiri adakandagira mu kibuga cyangwa bagire amafaranga baca iyi kipe.
Rafael Conceisao ushobora gutuma Vinicius Jr ahanwa, afite imyaka 21. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yage muri Alverca ya Vinicius Jr tariki 3 Gashyantare 2025.