Abapolisi  basaga 180 batanze amaraso yo kuzagoboka abarwayi

Apr 23, 2025 - 11:17
 0

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025. Abapolisi 180 bakorera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake.

Amaraso yatanzwe akaba azakoreshwa mu gufasha abarwayi bayakeneye kwa muganga. 

 Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko iki ari igikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Yagize ati "Gutanga amaraso ku bapolisi uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y'igihugu yo gufashisha  amaraso biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n'ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n'uburwayi."

Dr. Andre Munyemana, Umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bufatanye igaragaza mu guteza imbere ubukangurambaga bwo gutanga amaraso.

Akaba yanashimiye n'abapolisi bitabiriye iki gikorwa, ku bushake n'umutima utabara bagaragaje.

Ati "Igikorwa cyo gutanga amaraso kigaragaza ubushake bw'umuntu, n'umutima utabara umuranga. Nta bundi buryo umuntu ukeneye amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima."

Yavuze ko ubushake bagize muri icyo gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bityo ko bikwiye kubera urugero rwiza n'abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso."

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.