issa
B. Thierry yasabye abanyeshuri ba Kaminuza kwitondera ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Mar 18, 2026 - 20:13
 0

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abiga kaminuza kurwanya no kwirinda ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga birimo ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, mu bukangurambaga yakoreye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bwari bugamije kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Mu byo yagarutseho cyane, yibanze ku byaha benshi muri iki gihe bakomeje guhura nabyo birimo ubujura n’ubwambuzi bukorwa n’abitwikira ubumenyi bafite bakambura abantu. Avuga ko ari ubujura ubu inzego z’umutekano zihanganye nabwo, ndetse ko benshi mu babukora babihanirwa.

Yagize ati "Ubu twugarijwe n’ubujura butari busanzwe. Mbere wasangaga umuntu witwa umujura ari upfumura inzu z’abantu, ariko ubu siko bimeze. Ubujura ubu turimo guhura na bwo ni ubukorerwa kuri telefone n’imashini zacu. Urebye n’ababukoresha bakomeje kuba benshi, ariko ingaruka zabwo ni uko tubafata tukabahanisha ibihano bibakwiye."

Dr. Murangira B. Thierry yasabye abanyeshuri ba kaminuza kwirinda no kugendera kure kwibasira abantu bifashishije amafoto n’amashusho yabo cyangwa kubatera ubwoba burimo kubaka indonke n’ibindi, kuko bihanirwa n’amategeko.

Ati "Bana bacu, mwirinde kwibasira no gutoteza abantu kuko mufite amafoto cyangwa amashusho yabo y’urukozasoni. Mubigendere kure. Ikindi, mwirinde kubaka indonke kuko bihanirwa n’amategeko. Uwo muntu uba waka cyangwa wibasira afite ingingo zimurengera; iyo akuzanye ngo tugukurikirane, birangira ubihaniwe wihanukiriye."

Yakomeje asaba abari aho kwirinda gufata amafoto n’amashusho mu gihe bari mu mirimo y’abakuze, kubera ko bigira ingaruka zitarangira ku bayafashe.

Yagize ati "Ntabwo numva ukuntu umuntu muzima afata amafoto cyangwa amashusho ari mu mirimo y’abakuze. Ibyo rwose simbyiyumvisha neza. Icyo nababwira rero ni ukubyirinda, kubera ko bigira ingaruka zitarangira ku babikoze, kubera ko iyo telefone wafatishije ayo mafoto ishobora kwibwa cyangwa ikabura. Iyo agiye hanze rero ntabwo asibama mu mboni z’abayabonye."

B. Thierry, umuvugizi wa RIB, yagarutse kandi ku bantu bakoresha imvugo nyandagazi zirimo urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko ayo mategeko atayazi.

Ati "Dusigaye tubona abakwirakwiza imvugo nyandagazi zuzuye urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga zabo. Ariko icyo mwamenya ni uko ibyo ari icyaha gihanwa n’amategeko baba barimo gukora, ndetse ntibakwiye kwitwaza ko ayo mategeko batayazi."

Aganira na UKWELITIMES, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko intego y’ubu bukangurambaga ari ukwigisha urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane inzira nziza zo kuzikoresha zibateza imbere, aho kuzikoresha basenya sosiyete nyarwanda.

Yagize ati "Mu by’ukuri, intego y’ubu bukangurambaga ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ni ukwereka urubyiruko amahirwe yo kubyaza umusaruro ari kuri izo mbuga nkoranyambaga bakoresha, aho kuzikoresha basenya sosiyete nyarwanda ndetse banakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubu murandasi irimo gukoreshwa n’abatari bake. Ubwo rero hari abakomeje gukorera ubucuruzi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, hari abakomeje kwiba imitungo y’abandi, hari abakwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni. Ibyo byose rero tubigarukaho mu bukangurambaga nk’ubu kugira ngo dukebura urubyiruko no kurwereka inzira nziza yo gucamo."

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hakomeje gukwirakwizwa amashusho ataboneye akangurira abantu urwango n’ibindi birenze ibyo.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2025 abantu bakoreshaga ikoranabuhanga bageraga kuri miliyari 5 mu bantu miliyoni zisaga 14.78 batuye mu gihugu.

Mar 18, 2026 - 20:30