issa
Kazakhstan: Hatangiye gupimwa amabuye y’agaciro y’u Rwanda

Apr 4, 2026 - 17:39
 0

Minisitiri Wungirije w’Inganda n’Ubwubatsi muri Kazakhstan, Iran Sharkhan, yatangaje ko igihugu cye cyamaze gufata impagararizi z’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda azwi nka ‘Rare earth metals’ mbere y’uko ibihugu byombi bitangira gukorana mu bucukuzi bwayo.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 3 Mata 2026, ubwo yari mu nama yiga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Aziya izwi nka ‘Geoscience & Exploration Central Asia 2026 forum’.

Minisitiri Iran Sharkhan yavuze ko ikigo Tau-Ken Samruk ari cyo kiri gupima impagararizi z’aya mabuye y’agaciro y’u Rwanda, hagamijwe kurebera niba u Rwanda na Kazakhstan byakorana mu bucukuzi bw’aya mabuye y’agaciro aboneka ari make ku Isi.

‘Rare earth metals’ ni icyiciro cy’amabuye y’agaciro adakunze kuboneka ni Bastnaesite, Monazite, Xenotime, Allanite, Eudialyte, Loparite, Gadolinite, Cerite, Samarskite, Fergusonite, Parisite na Fluorite n’andi.

Aya mabuye avamo ibyuma bizwi nka Lanthanum, Cerium, Praseodymium, Neodymium, Promethium, Samarium, Europium, Gadolinium, Terbium, Dysprosium, Holmium, Erbium, Thulium, Ytterbium, Lutetium, Scandium na Yttrium, bikoreshwa mu mirimo itandukanye.

Minisitiri Iran Sharkhan yavuze ko amabuye nk’aya kandi ari gushakirwa muri Afghanistan. Yashimangiye ko u Rwanda n’iki gihugu koko bifite aya mabuye.

Yagarahake ko ikiri gukorwa ubu ari ugupima impagararizi zayo muri laboratwari, gusuzuma ingingo z’amategeko zatuma ibihugu byombi byombi bikorana, ndetse no kugira ibindi bibanza kwemezwa mu bijyanye n’imiterere y’ubutaka.

Yavuze ko ibikorwa byo gupima impagararizi z’amabuye yavuye mu Rwanda biri gukorerwa mu gace ka Karaganda.

Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri iyi gahunda azatangazwa mu bihe biri imbere, nyuma yo kubona ibizava muri iri genzura.

Imikoranire y’u Rwanda na Kazakhstan mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ishingiye ku masezerano yasinywe muri Gicurasi 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.

Aya masezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan kizwi nka Samruk Kazyna mu gihe andi madezerano yasinywe ari mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibijyanye n’imari.

Ibice byacukuwemo aya mabuye yibura cyane byiganje mu Ntara y’Amajyepfo. Nka Rukarara mu Karere ka Nyamagabe, Nshili mu Karere ka Nyaruguru no hafi y’Urutare rwa Munanira mu Karere ka Nyaruguru ndetse ni amabuye aboneka mu gice kizwi nka Musebeya giherereye i Karongi, Nyamagabe, na Nyamasheke.

Apr 4, 2026 - 17:40