issa
Rayon Sports yahawe igisubizo na FERWAFA kuri Haringingo wabenze Kiyovu Sports

Apr 4, 2026 - 10:39
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje Rayon Sports ko Haringingo Francis atemerewe guhabwa uruhushya rwo gutoza iyi kipe kubera ibibazo agifitanye na Kiyovu Sports.

Ni ibaruwa ikipe ya Rayon Sports yahawe mu ijoro ryacyeye tariki 3 Mata 2026, aho iyi kipe yamenyeshejwe ko nta ruhushya umutoza Haringingo Francis agomba guhabwa kubera ibyo atararangizanya na Kiyovu Sports aheruka gutandukana nayo nubwo yo itemera uburyo byakozwemo.

Iyi baruwa FERWAFA yohereje Rayon Sports ivuga ko amakimbirana Haringingo Francis agifitanye na Kiyovu Sports atabemerera kumuha uruhusha mu gihe ibyo bitarashyirwa ku murongo neza.

FERWAFA gufata uyu mwanzuro yakurikije ingingo ya 28, igika cya 1 n’icya 2 cy’Amategeko ya FERWAFA agenga Imimerere n’Iyimurwa y’Abakinnyi, rigaragaza ko FERWAFA idashobora gutanga uruhushya rwo gutoza ku mutoza Haringingo Christian Francis muri iki gihe cyangwa undi mutoza byabaho.

Nubwo Haringingo Francis atemerewe gutoza umukino Rayon Sports ifitanye na Gicumbi FC, nta n’icyizere ko mu mikino iri imbere bizakunda kuko FERWAFA igaragaza ko izatanga uruhushya kuri uyu mutoza mu gihe amakimbirane yaba akemutse hagati ye na Kiyovu Sports.

Yagize iti “ Gutanga urwo ruhushya bizakomeza gusubikwa kugeza igihe amakimbirane hagati y’uyu mutoza na Kiyovu Sports Association azakemukira burundu kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurwana inkundura yo kureba uko uyu mutoza yarenganurwa ariko bikaba bikirimo ikibazo kuko Kiyovu Sports igaragaza ko uyu mutoza yagakwiye kwishyura Milliyoni 8 y’amezi abiri yari asigaje ariko kandi uyu mutoza we akavuga ko yari milliyoni 4 kandi izo yari yaramaze kuzishyura.

Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino kuri uyu wa Gatandatu, ni umukino byitezwe ko uratozwa na Romami Marcel nk’umutoza mukuru ndetse na Dusange Sasha nk’umutoza wungirije. Rayon Sports iracyari ku mwanya wa 4 n’amanota 42.

Image
Haringingo Francis ntabwo ari butoze umukino Rayon Sports irakina na Gicumbi FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373