issa
Impinduka ku mukino uzahuza Rayon Sports na Singda Black Stars

Sep 17, 2025 - 12:07
 0

Umukino utangiye kuvugwa cyane uzahuza Rayon Sports na Singda Black Stars, hajemo impinduka ku masaha uyu mukino wari buzatangirire.

Ni impinduka zashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, aho Rayon Sports yatangaje ko umukino wayo na Singda Black Stars uzatangira saa Moya z’umugoroba aho gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025. Singda Black Stars yamaze kugera hano mu Rwanda izanye n’abakinnyi 25 baturutse muri Tanzania.

Impamvu uyu mukino wimuriwe amasaha wari buzatangirireho, byatewe nuko ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore batarengeje imyaka 20 izakora imyitozo yoroheje mbere y’uyu mukino yitegura umukino ifitanye n’u Rwanda, tariki 21 Nzeri 2025.

Rayon Sports yiteguye ite uyu mukino?

Ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, Rayon Sports yakoze imyitozo ya  nyuma ku kibuga cyo mu Nzove ndetse kuri uyu wa Gatatu yakoze imyitozo kuri Kigali Pele Stadium kandi indi myitozo irasozwa abakinnyi bahita bajya mu mwiherero.

Rayon Sports mu myitozo yakoze ku munsi w’ejo hashize ntabwo yari ifite Fall Ngagne urimo gukora imyitozo wenyine kuko atarakira neza imvune.  Mohamed Chelly, Emery Bayisenge na Yousou Diagne bivugwa ko batameze neza ku buryo iyi kipe yabakoresha kuri uyu mukino.

UKWELITIMES twamenye ko abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe agahimbazamusyi gakomeye. Bivugwa ko abakinnyi bemerewe amafaranga arenga ibihumbi 400 mu gihe babasha gutsinda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gukangurira abafana kuzitabira uyu mukino ndetse kandi yamaze gusohobora aho kugura amatike bigeze kuva ibiciro byasohoka. Ahasanzwe hamaze kugurwa kugeza kuri 41%, ahatwikiriye hageze kuri 47%, muri VIP hageze kuri 57% ndetse na 72% muri VVIP.

Singda Black Stars iheruka kwegukana CECAFA Kagame Cup 

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y'uyu mukino 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Impinduka ku mukino uzahuza Rayon Sports na Singda Black Stars

Sep 17, 2025 - 12:07
Sep 17, 2025 - 12:20