Minisiteri ya Siporo yiyemeje gutanga buri kimwe ku Mavubi
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko imikinire y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mikino ya FIFA Series yishimiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wari muri Sitade Amahoro, ndetse agaragaza ko Minisiteri yiyemeje gutanga buri kimwe kugira ngo Amavubi ikomere kurushaho.
Ku wa kabiri tariki 31 Werurwe 2026, mu masaha y’igicamunsi, nibwo minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri Hotel ya FERWAFA bari bacumbitsemo, abashimira uko bitwaye ndetse anatangaza ko Perezida yishimiye imikinire ndetse n’uko bitwaye mu mikino ya FIFA Series.
Minisitiri yashimiye byimazeyo umutoza Stephen Costantine, wahuje aba bakinnyi mu cyumweru kimwe gusa mu buryo butoroshye bikagaragara ko ikipe yahindutse cyane.
Yagize ati “Ndifuza gutangira nshimira umutoza wacu mushya. Ndabizi ko kuza mu ikipe ugasabwa kuyitegura mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri gusa, mu gihe twari dufite ibyitezwe byinshi kuri we, kandi ntitwamuhaye n’agahenge na gato.
Ariko yakoze akazi keza cyane, ko kuzamura urwego rw’imikinire y’iyi kipe. Afatanyije n’abamwungirije n’itsinda ryose rya tekiniki, bakoze akazi gakomeye. Niyo mpamvu nashakaga gutangirira aho mbashimira.”
Nelly Mukazayire yatangaje ko ubwo yari yicaranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamubwiye ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye neza ndetse agaragaza ko ibyo biba bifite ikintu kinini bivuze cyane.
Yagize ati “ Mufite impano kandi mufite byose bikenewe ngo mube ab’imbere. Natwe turi hano kugira ngo twiyemeze kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka, haba ku batoza, ishyirahamwe, minisiteri, ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange.
Yakomeje agira ati “ Iyo uganiriye na Perezida akavuga ko umukino wari mwiza, murabyumva neza icyo bivuze. Niyo mpamvu mukwiye kwishimira ibyo mwagezeho. Kuri twe, hashize imyaka myinshi turi mu gihirahiro twibaza tuti “none se biragenda bite?” Ariko ubu byari ishema kubona umukino nk’uyu. Perezida ni umukunzi ukomeye wa siporo kandi ahora ayishyigikira, bityo byari iby’agaciro kumuha ibyishimo nk’ibi byo kubona ikipe ikina neza.”
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Costantine, muri iki kiganiro bagiranye n’ubuyobozi, yashimiye Minisitiri agaragaza ko ari ubwa mbere abonye Minisitiri aza kureba abakinnyi agendeye ku hantu hose yanyuze.
Yagize ati “ Mu bunararibonye bwanjye bwose, ubu ndi mu ikipe y’igihugu ya munani, ndakeka ko ari ubwa mbere minisitiri wa siporo ubwe aje kureba abakinnyi nyuma y’umukino. Ku bwanjye bwite, mufite icyubahiro cyanjye cyose n’ishimwe ryanjye rikomeye. Nizera ko hari ikintu twatangiye. Kandi nizera ko abakinnyi bari hano uyu munsi n’abatari hano bose batanze imbaraga zabo zose muri buri myitozo no muri buri mukino. Byari ibyishimo kubabona bakina neza nk’uko babigenje, mu gihe gito twari tumaranye.”
Ikipe y’iihugu y’u Rwanda Amavubi yegukanye igikombe cya FIFA Series 2026, yabereye hano mu Rwanda mu itsinda A. Iki gikombe u Rwanda rwacyegukanye, muri Sitade Amahoro harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda utaherukaga kureba imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.



Kinyarwanda
English
Swahili








