Muhima: Polisi yafashe abantu bibiraga abaturage Nyabugogo
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yataye muri yombi abajura bibiraga abantu mu gace ka Nyabugogo.
Ibi bibaye tariki ya 1 Mata 2026, nyuma y'aho abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye mu gace ka Nyabugogo, bagaragaje ko hari abajura babatega mu masaha ya nijoro bakabambura.
Aba bajura bafatiwe midugudu itandukanye irimo uw’Ubucuruzi, Intiganda, n’Indamutsa n'umudugu n'Indamutsa
Polisi ivuga ko aba bajura bibaga abaturage ibintu byiganjemo telefone ndetse no kwiba abakorera ahazwi nko kwa Mutangana bimwe mu bicuruzwa byabo n'abakiriya baza kuhahira.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko itazahwema gufata abajura biba imitungo y’abaturage, kuko bagira uruhare mu kudindiza iterambere ry’abaturage no kubangamira imibereho myiza yabo.
Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, operasiyo yo gufata abanda bakoranaga naba irakomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa CIP Wellars Gahonzire, we yihanije abantu bumva ko bazatungwa no kwiba imitungo y’abaturage kubireka, Polisi kandi irizeza umutekano usesuye abantu bose bagana agace ka Nyabugogo yaba abajya gutega imodoka muri Gare cyangwa abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.
Ati " Tuributsa abaturage gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru kubo bazi ko ari abajura bagafatwa, ikindi abacuruzi baributswa kwirinda guha icyuho abajura cyane cyane abiyita abataka biba abakiriya bagana isoko ryo kwa Mutangana bitwaje gushakiriya abakiriya abacuruzi."


Kinyarwanda
English
Swahili








