Bangladesh: Imodoka yari itwaye abagenzi yarohamye mu mugezi abarenga 20 barapfa
Mu Gihugu cya Bangladesh habaye impanuka y'imodoka yaguye mu mugezi wa Padma, abantu 24 bari muri iyo modoka bahise bahasiga ubuzima.
Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi rusange yari igeze hafi y'aho abantu baviramo bakinjira mu bwato butwara abantu n'imodoka ku mugezi witwa Padma uri mu karere ka Rajbari mu birometero 84 uvuye i Dhaka mu murwa mukuru wa Bangaladesh.
Iyo modoka nini itwara abagenzi rusange bivugwa ko ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2025, yataye icyerekezo yarimo yiroha mu mugezi wa Padma, abagenzi 24 muri 50 yari itwaye bahise bahatakariza ubuzima, mu gihe abandi barusimbutse bashobora kurokoka. Nkuko byatangajwe na Al Jazeera.
Associated press yo yatangaje, iyo modoka bivugwa ko abenshi mu bantu yari itwaye, bari basubiye mu duce bakoreramo imirimo itandukanye dore ko bari bavuye kwizihiza iminsi mikuru ijyanye n'Irayidi.
Iyo modoka itwara abagenzi, yaguye muri metero 9 ku nkombe z'umugezi wa Padma, uretse abashoboye kuva muri iyo modoka itaragera mu mugenzi abagwanyemo nayo ntawarokotse nubwo inzego z'Umutekano zifatanyije n'iz'ubutabazi bari bagerageje kwihutisha gukora ibikorwa by'ubutabazi.
Muri Bangladesh hakunze kuba impanuka ahanini zituruka ku binyabiziga ndetse n'ubwato kuburyo mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani abarenga 200 bapfuye bazira impanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









