USA: Meta na Google zaciwe miriyoni 6$ kubera umukobwa wakoresheje imbuga zazo
Urukiko rwo muri Los Angeles, rwemeje ko kompanyi za Meta na google zishyura miriyoni 6 z'amadorari ya Amerika kubera ingaruka imbuga z'ibyo bigo zagize ku mwana w'umukobwa wazikoresheje akiri muto zikamugira imbata.
Urukiko rwo muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe a 'Amerika rwafashe umwanzuro ku kirego cyarezwemo kompanyi zikorera kuri Murandasi, Meta na google zaregwaga uruhare mu kwangiza imitekerereze y'umukobwa w'imyaka 20 wahawe izina rya KGM nkuko tubikesha ikinyamakuru Al Jazeera.
Abatanze ikirego bagaragaje ko uwo mwana yatangiye gukoresha urubuga rwa YouTube rwa kompanyi ya Google afite imyaka 9 ndetse atangira gukoresha urubuga rwa Instagram rwa kompanyi ya Meta afite imyaka 6 gusa, bakavuga ko yagizwe imbata n'izo mbuga zikorera kuri Murandasi kugeza zangije imitekerereze ye.
Abahagarariye inyungu z'uwo mwana w'umukobwa ubu ufite imyaka 20, batanga ikirego bavugaga ko uwo mwana gukoresha izo mbuga byatumye atwarwa no gukoresha izo mbuga nkoranyambaga kuburyo yageze ku rwego rw'uko zangije imikerereze iboneye kuburyo byamuteye uburwayi .
Muri icyo kirego bavuga ko ikoreshwa ry'izo mbuga nkorambaga ryagize ingaruka kuri uwo mwana zirimo indwara y'agahinda gakabije, kwiyanga ndetse no gushaka kwiyahura n'izindi ngaruka zahungabanyije ubuzima bwe.
Ibi bigo bikomeye mu bijyanye no gukwirakwiza ubutumwa hifashishijwe Murandasi, byisobanuye bivuga ko uwo mwana mbere yo gukoresha imbuga nkorambaga zabyo uwo mwana yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bagasobanura ko uburwayi yagize ntaho buhuriye no gukoresha izo mbuga zabo.
Urukiko rwemeje ko Meta na google zitegetswe kwishyura indishyi ya miriyoni eshatu z'amadorari ya Amerika hiyongereyeho miriyoni eshatu z'amadorari ya Amerika y'igihano. Meta igomba kwishyura 70% by'izo ndishyi n'igihano mu gihe google nayo izishyura 30%. Izo kompanyi ntizemera icyemezo cy'urukiko ndetse ziteganya kujurira uwo mwanzuro zisaba ko ukurwaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









