issa
Ikibazo cy’ibura ry’imiti ku bavuzwa na Mituweli cyabonewe igisubizo

Feb 25, 2026 - 11:10
 0

Hashize igihe kirekire havugwa ikibazo cy’abivuriza kuri Mituweli ku bigo nderabuzima, ariko imiti bandikiwe ntibayihabwe cyangwa bakabona mike, bikaba ngombwa ko bajya kuyigurira kuri farumasi, abatabishoboye bagatahira aho.

Ikibazo cyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ivuguruye y’ubwisungane mu kwivuza, aho amafaranga abaturage bishyuraga Mituweli yiyongereye, ariko bikajyana na serivisi umuntu azahabwa kuko na zo ziyongereye, harimo n’uko ntawe uzongera kubura imiti.

Kugira ngo ibi bigerweho, ni uko hatangijwe gahunda y’uko ibigo by’ubuvuzi bizajya bihabwa mbere amafaranga yo gukoresha, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, wari witabiriye iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati “Wajyaga kwivuza warangiza imiti ukayibura cyangwa ukabonamo mikeya, ni ikibazo cyagaragaye cyane ariko Leta ifata ingamba zo kugikemura. Ikigo nderabuzima ubundi gihabwa Miliyoni 5Frw gikoresha ku kwezi harimo kugura imiti, kugura umuriro, kwishyura amazi, abakozi n’ibindi, ariko muri byose igitwara menshi ni imiti. Kugira ngo babone ayo mafaranga byafataga amezi kubera inzira binyuramo”.

Ati “Ibyo byarangiraga ikigo cyacu gitanga imiti, RMS, kibuze uko kivana imiti hanze ngo kiyihe amavuriro kuko yabuze ubwishyu. Iyi gahunda rero ni byo ije gukemura, amafaranga ikigo nderabuzima cyahabwaga arazwi, kigiye kujya kiyahabwa mbere bagaragaze uko bayakoresheje, ntawe rero uzavuga ko adafite imiti yo guha abarwayi ngo yabuze uko ayirangura. Ubwo nawe nujya kwa muganga bakakubwira ko nta miti ihari uzababaze uti ko amafaranga bayaguhaye imiti iri he?”

Yakomeje avuga ko icyo umuturage asabwa ari ukwishyura mituweli ku gihe, Leta na yo ikaba yatanze 60% nk’uruhare rwayo muri iyi gahunda, ubundi abantu bakivuza nta nkomyi.

Ibi Minisitiri Nsanzimana yakigarutseho nyuma y’uko iki kibazo cyari cyanagaragajwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarondo, Shyaka Fidèle, avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwisungane (RSSB) cyabishyuraga bigiranye.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye twagiraga ni ugutinda kwishyurwa kuko fagitire ya mituweli yashoboraga kumara n’amezi abiri itarishyurwa. Ubwa mbere ikigo nderabuzima cyarayitunganyaga, igakorerwa ubugenzi n’umukozi w’ikigo nderabuzima ubishinzwe, ikajya ku rwego rw’akarere na ho igakorerwa isuzuma, nyuma ikajya ku rwego rw’Igihugu kuri RSSB igasuzumwa.”

Yakomeje agira ati “ Iyo yageraga ku rwego rw’Igihugu bakayisangamo amakosa barayigaruraga ikongera igatangira urwo rugendo”.

Yongeyeho ko ibi byatumaga ibigo nderabuzima bibura imiti, kuko RMS itashoboraga gutanga ideni ry’imiti wenda ya Miliyoni 2Frw kandi hari irindi ryari risanzwe rigenda rizamuka, abarwayi akaba ari bo bigiraho ingaruka.

Ubusanzwe abivuriza kuri mituweli babaga bemerewe ubwoko bw’imiti 845, ariko muri iyi gahunda nshya urutonde rwariyongereye igera ku miti 1450.

Icyiza cy’iyi gahunda nshya kandi, ni uko abarwaye kanseri bavurwa mu buryo bwose, harimo gucishwa mu byuma no guhabwa imiti kandi y’igihe kirekire, mituweli ikabyishyura. Abarwaye impyiko mbere kuyungurura (Dialyse) bari bemerewe inshuro umunani (8) gusa, ariko ubu nta guhagarika ndetse no ku bijyanye no kubaga umutima, kubera ko ubusanzwe amafaranga make bitwara ari Miliyoni 10Frw bikorewe mu Rwanda, ariko ubu umuntu akoresha mituweli akavurwa kugeza akize.