issa
Impamvu Enye Kiyovu Sports ishingiraho isaba umujyi wa Kigali kutabagira imfubyi

Jun 4, 2026 - 12:59
 0

Abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomeje gusaba Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gukomeza gufasha ikipe yabo kuko hari byinshi nabo bagizemo uruhare mu bikorwa bitandukanye muri Kigali.

Ku wa mbere tariki 1 Kamena 2026, nibwo umujyi wa Kigali wahaye ibaruwa ikipe ya Kiyovu Sports bayimenyesha ko batazongera kuyitera inkunga y’amafaranga bayihaga buri mwaka. Ibi ntabwo byigeze bishimisha abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse abo ugenda uganira nabo bakagira ibyo batangaza bigaragaza ko umujyi wa Kigali ugomba gukomeza kubafasha. 

Umwe mu bo twaganiriye utifuje ko tuvuga izina rye, yatubwiye ko umujyi wa Kigali ukwiye gukomeza gufasha Kiyovu Sports kuko ari yo yagaruye ibyishimo mu mujyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yagize ati “ Nyuma yuko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, irangiye, nibwo ikitwa Siporo cyahawe imbaraga zihagije. Imwe mu makipe yahise iyitangiza ni Kiyovu Sports.” Akomeza avuga ko  “bafitanye igihango n’umujyi wa Kigali” kuko ari bo bongeye gushyushya umujyi nyuma y’amahano igihugu cyari cyahuye nayo.

Indi mpamvu abakunzi ba Kiyovu Sports batanga, bavuga ko iyi kipe yabo yagize uruhare mu gusubiza abana b’abanyarwanda ku ishuri kuko ngo hari igihe cyageze kugira ngo winjire mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports wagombaga kubanza ukerekana ikigo wigaho kugira ngo uhabwe n’ayo mahirwe. Icyo gihe bavuga ko bimaze kugenda gutyo abana benshi bari barataye amashuri mu mujyi wa Kigali waragabanyutse cyane, babona nabo hari umusanzu batanze.

Benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sports twagiye tuganira  batwibukije ko iyi kipe ari yo yagize uruhare ku kugira ngo umupira w’amaguru hano mu Rwanda umenyekane kuko mu bihe bya kera umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda wagiye ku mugabane w’i Burayi yavuye muri Kiyovu Sports. 

Ariko kandi Kiyovu Sports yagiye igaragara mu bikorwa bitandukanye bya Leta yaba mu bihe bya kera ndetse no muri ibi bihe bya vuba. Iyo ukurikije gahunda umujyi wa Kigali ugenda utegura yaba Siporo Rusange, yaba umuganda rusange ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’amatora, Kiyovu Sports igaragaramo cyane ndetse ikanakora ibyapa byinshi bishishikariza umuturage utuye mu mujyi wa Kigali kwitabira izo gahunda ndetse n’ubuyobozi bugafata iya mbere mu kuzitabira.

Nubwo abakunzi ba Kiyovu Sports batumva ukuntu umujyi wa Kigali urimo gushaka kubatererana ariko basaba batakambira umuyobozi ndetse n’inama njyanama y’umujyi wa Kigali ko babareba ijisho ryiza kuko miliyoni 150 bahabwaga hari ikintu kinini zabafashaga.

Kuri uyu wa Kane Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, aganira na Radio Rwanda, yagize ati “Ntabwo Kiyovu Sports turimo gutegeka umujyi, turakomeza gutakamba tubagaragarize n’icyo ayo mafaranga yatumariraga. Dufite icyizere ko inama njyanama y’umujyi wa Kigali ndetse n’abandi banyapolitike bose ko bazagerageza bakatuvuganira kugira ngo Kiyovu Sports itaba imfubyi.”

Ariko ku rundi ruhande nubwo kiyovu Sports ikomeza gutakambira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine aheruka gutangaza ko ubushobozi bwose bugiye gushyirwa muri AS Kigali kuko ari yo bafata nk’ikipe yabo.    

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373