Ikipe ya APR FC isezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro

Apr 30, 2025 - 18:33
 0

Ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura bituma igera kuri Final ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Ku isaha ya saa kumi  z’umugoroba nibwo umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Police FC watangiye. Ni umukino watangiye ikipe ya Police FC  yataka cyane ikipe ya APR FC kuko ku munota 3, Mugisha Didier yateye ishoti rikomeye Ishimwe Pierre ahita awutereka muri koroneri.

Ikipe ya Police FC, yakomeje kwataka cyane ikipe ya APR FC wabonaga irimo gutakaza imipira myinshi cyane binyuze mu kibuga hagati ndetse n’aba myugariro bayo wabonaga batari kwitwara neza cyane.

Ku munota wa 25 ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattra ku mutwe mwiza cyane.

Ikipe ya APR FC yatsinze iki gitego  nyuma yo kuba yarushwaga cyane n’ikipe ya Police FC ariko izamuka rimwe ihita ibona igitego cya mbere.

Ikipe zombi nyuma y’uko habonetse iki gitego ntabwo zongeye gukina cyane kuko wabonaga umupira urimo gukinirwa hagati mu kibuga nta buryo bwinshi buremwa.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR FC ari yo iri imbere n’igitego 1-0. Ni igice wabonaga cyakinwe na Police FC ariko APR FC aba ari yo ibona intsinzi.  

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC iri gukina neza cyane ndetse ku munota wa 57, yaje guhusha uburyo bukomeye ku mupira Lamine Bah yazamukanye ahereje Denis Omedi ateye ujya hanze.

Ku munota wa 64, ikipe ya Police FC yakoze impinduka hasohoka mu kibuga Bigirimana Abeddy na Mugisha Didier. Umutoza Mashami Vincet yinjije mu kibuga abarimo Niyitegeka Simeon ndetse na Chukwuma Odile.

Nyuma yaho ikipe ya APR FC irimo kugenda ihusha uburyo bumwe na bumwe yaje gukora impinduka. Djibril Ouattra yavuyemo hinjira Mamadou Sy.

Ikipe ya Police FC nayo yasimbuje Byiringiro Lague na Ngabonziza Pacific hinjira Muhozi Fred ndetse na Hakizimana Muhadjiri.

Mu minota 5 yinyongera ikipe ya APR FC yakoze ikosa Henry Musanga ateye ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande.

Ndayishimiye Diedonne na Alioune Saune binjiye mu kubuga hasohoka Denis Omedi ndetse na Lamine Bah.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda icungana n’iminota ari nako ikipe ya Police FC igerageza ariko bigakomeza kwanga, umukino urangira ikipe ya APR FC ikomeje kuri Final.

Ikipe ya APR FC nyuma yo kugera kuri Final irategereza irakomeza hagati ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports. Ni umukino uratangira ku isaha ya saa moya n’igice.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ikipe ya APR FC isezereye Police FC mu gikombe cy’Amahoro

Apr 30, 2025 - 18:33
Apr 30, 2025 - 18:32

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.