issa
Abramovich wagurishije Chelsea FC n’u Bwongereza bari guhangana kubera amafaranga yagurishijwe iyi kipe

Jun 3, 2025 - 13:12
 1

Umurusiya wagurishije Chelsea FC, Roman Abramovich arimo guhangana na Leta y’ubwongereza yafatiriye amafaranga ye.

Nkuko bitangazwa n’ibiro naramakuru, Reuters, bivuga ko leta y’ubwongereza ishaka gutanga amafaranga Roman Abramovich yagurishije Chelsea FC ku banya-Ukraine bahungabanyijwe n’intambara irimo gukorwa n’uburusiya muri iki gihugu. 

Leta y’u Bwongereza yatangaje kandi ko ishobora kujyana mu nkiko Roman Abramovich, kubera aya mafaranga angana miliyari 2.5 z’ama-Pound, yagurishijwe Chelsea FC mu gihe atakemera ko aya mafaranga akoreshwa ibyo bashaka.

Ubwo Chelsea FC yagurishwaga ayo mafaranga yafatiriwe na Leta y’u Bwongereza mu rwego rwo guhashya abanyemari b’Abarusiya, nyuma y’uko Uburusiya butangije intambara muri Ukraine mu mwaka wa 2022.

U Bwongereza bushaka ko ayo mafaranga atangwa muri Ukraine, nk’uko biri byifuzwa n’ibihugu by’i Burayi bisaba ko Uburusiya bwishyura ibyangiritse n’abantu bishwe kubera intambara bwatangije. Abramovich we arashaka ko ayo mafaranga agera ku bahungabanyijwe bose, aho kuba gusa abari muri Ukraine.

Mu itangazo ryasohowe na leta y’u Bwongereza bigizwemo uruhare na Minisitiri w’Imari, Rachel Reeves na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga David Lammy, batangaje ko Leta yiteguye kongera imbaraga mu gushaka uko ayo mafaranga yakoreshwa mu buryo bifuza.

Bagize bati "Leta yiyemeje ko amafaranga yaturutse mu igurishwa rya Chelsea FC atangwa mu bikorwa by’ubutabazi muri Ukraine. Tubabajwe cyane n’uko kugeza ubu tutarumvikana na Bwana Abramovich."

Bakomeje bavuga ko inzira y’ibiganiro igifunguye, ariko ko biteguye kujya mu nkiko niba bikenewe. Umwunganizi wa Abramovich mu Bwongereza ntiyahise agira icyo atangaza ubwo yabazwaga kuri aya makuru arimo kuvugwa.

Muri Werurwe, Reuters yari yatangaje ko Leta y’u Bwongereza iri gutekereza gukoresha inzira y’amategeko kuri iki kibazo kiri hagati yabo na Roman Abramovich.

Chelsea FC yagize ibihe byiza cyane mu mateka yayo ubwo yari iyobowe na Abramovich, kugeza ubwo yaje kugurishwa muri Gicurasi 2022 ku itsinda ry’abashoramari bayobowe n’Umunyamerika Todd Boehly na kompanyi ya Clearlake Capital ishoramari.

Amafaranga yavuye muri iryo gurishwa ari muri konti imwe y’ububiko muri banki yo mu Bwongereza, kandi ntashobora kwimurwa cyangwa gukoreshwa keretse habonetse uruhushya rudasanzwe rutangwa n’Ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ibihano by’ubukungu, gikorera muri Minisiteri y’Imari.

 Chelsea Owner And Billionaire Roman Abramovich On The Past, Present And  Future Of The Club

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abramovich wagurishije Chelsea FC n’u Bwongereza bari guhangana kubera amafaranga yagurishijwe iyi kipe

Jun 3, 2025 - 13:12
Jun 3, 2025 - 13:14