Federasiyo ya Tanzania yahagaritse Kaboy wemeza ko aya makuru yaje kubera ubwoba
Ubuyobozi bwa Shampiyona ya Tanzanzia, TFF, bwamenyesheje Yanga Princess kureka gukinisha umunyarwandakazi Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy wemeza ko abazanye aya makuru byatewe n'ubwoba bw’ibitego abatsinda.
Ku mugoroba wo ku wa 6 Ukwakira 2025, nibwo mu gihugu cya Tanzania hatangiye kuvugwa amakuru y’ihagarikwa rya Mukandayisenga Jeanine aho bivugwa ko imiterere ye ishidikanwaho.
Ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Tanzania biravuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, TFF, ryandikiye Yanga Princess busaba guhagarika Jeanine kugeza igihe hakorewe igenzurwa ry’imiterere ye itavugwaho rumwe na benshi yaba mu Rwanda ndetse no muri Tanzania.
TFF ivuga ko hagiye gutangira iperereza ku makuru avuga ko ashobora kuba atari umugore by’ukuri nkuko biri mu byangombwa bye.
Mukandayisenga Jeanine, ntabwo yemerewe gukina umukino uteganyijwe tariki 9 Ukwakira 2025 n’ikipe ya JKT Queens, mu mikino ya Social Shield, mu gihe hagikorwa iperereza ku byerekeye imyirondoro ye.
Hari amakuru avuga ko hari abatangabuhamye bemeza ko bagiranye ubusabane na Jeannine, bakemeza ko ashobora kuba atari igitsina gore nk’uko byanditswe mu myirondoro ye.
Nubwo TFF yo igikora iperereza ariko Jeannine we yemeza ko ari umukobwa ndetse ibi byose birimo kuza biterwa n’uko bafite ubwoba bw’ibitego arimo kubatsinda.
Yagize ati “ Njyewe ndi umukobwa, bazanye ayo makuru kubera ubwoba bafite bw’uko mbatsinda ibitego byinshi. Ndi umukobwa nakiniye amakipe menshi y’abakobwa mu Rwanda naha muri Tanzania (Yanga Princess).”
Mu mikino y’abagore, hakunze kugaragara ibibazo bijyanye n’abakinnyi bafite imisemburo y’abagabo iri hejuru, bigatuma bagaragara nk’abagabo mu mibiri yabo, cyangwa abandi bafite ibibazo by’imiterere y’umubiri bifitanye isano n’igitsina gabo.
Abakinnyi nka Babra Banda wo muri Zambia ukina umupira w’amaguru na Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo ukina mu mikino ngororamubiri, bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi bijyanye n’imisemburo n’imiterere ya kigabo.
Mukandayisenga Jeanine yasabiwe guhagarikwa


Kinyarwanda
English
Swahili









