AFC/M23 yigaruriye ibice muri Masisi! FARDC, FDLR na Wazalendo bakijijwe n’amaguru
Ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC/M23 rikomeje ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ryafashe uduce twa Mulema na Luke, two muri teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje impande zombi.
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko abasirikare ba FARDC (Ingabo za Leta), abarwanyi ba Wazalendo, ndetse n’abo mu mutwe wa FDLR, birukanywe muri utu duce, bamwe bakaba bahungiye mu gace ka Ngululu.
Kugeza ubu, abarwanyi ba AFC/M23 bari mu nzira berekeza hafi ya gurupoma ya Waloa Yungu, mu murwa wa teritwari ya Walikale, aho bivugwa ko bafite intego yo kwagura ibice bafiteho ububasha.
Mu gihe ibintu bikomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa Congo, imirwano irakomeje no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri teritwari ya Shabunda, aho AFC/M23 ikomeje gushaka kuyigarurira.
Ibi byose bibaye mu gihe i Doha, mu murwa mukuru wa Qatar, hakomeje ibiganiro by’amahoro bigamije gushaka ibisubizo byimbitse ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









