FARDC yatumwe umuzi w’urutare: Ingengo y’imari yazamuwe, batumwa kwirukana burundu M23
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko 20% by’ingengo y’imari y’umwaka mushya w’imari izahabwa igisirikare n’inzego z’umutekano, mu mugambi wo kongera imbaraga z’ingabo z’igihugu no kugarura uduce twose twafashwe n’inyeshyamba.
Ku wa Kabiri, ubwo Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa yagezaga imbere y’Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka uzatangira gukurikizwa, yavuze ko ingengo y’imari nshya igeze kuri miliyari 59 z’amafaranga ya Congo (asaga miliyari 20 z’amadolari y’Amerika).
Muri ayo mafaranga, hafi miliyari 12 azahabwa igisirikare, polisi n’izindi nzego z’umutekano. Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025, ubwo igisirikare cyari cyahawe 13% gusa by’ingengo y’imari, kongera uku ni intambwe nini mu gushyigikira ibikorwa bya gisirikare biri gukomera mu burasirazuba bw’igihugu.
Minisitiri w’Intebe Suminwa yasobanuye ko iyi gahunda ari igisubizo ku bihe igihugu kirimo, ati “Guverinoma, irangajwe imbere n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu cyacu, irashaka bidasubirwaho kwisubiza buri gace k’igihugu kagiye mu maboko y’umwanzi.”
Intambara na M23 ikomeje gukara
Leta ya Kinshasa imaze imyaka irwana n’umutwe wa AFC/M23, bivugwa ko waba ugenzura uduce dutuwe n’abaturage basaga miliyoni 10 ku buso bwa km² zisaga 34,000 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ndetse n’imijyi yazo mikuru ya Goma na Bukavu.
Nubwo imirwano ikomeje, impande zombi ziri mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije gushaka uko hashyirwaho amasezerano y’amahoro arambye.
Umushinga mugari w’ivugurura ry’ingabo kugeza 2028
Kongera ingengo y’imari ni kimwe mu bice bigize umushinga mugari wa Guverinoma uteganya kugeza mu 2028, ugamije kunoza imyitozo y’ingabo, imibereho yazo n’ubushobozi bwazo bwa gisirikare. Uyu mushinga urimo no kubaka ibikorwa remezo bishya no kuvugurura ibisanzwe.
Icyo gihe, mu burasirazuba bw’igihugu, ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo baracyahanganye mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Guhererekanya ibirego hagati ya Kigali na Kinshasa
Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibintu Kigali ihakana, ahubwo igashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi birego impande zombi zirabihakana, bikarushaho gutuma umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeza kuzamuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









