Karongi: Umugabo yishe atemye umugore we
Umugabo wo mu Karere ka Karongi yishe umugore we amutemye nyuma yo gukeka ko ajya amuca inyuma
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Winzira, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwankuba, ku wa 18 Ugushyingo 2025.
Ahagana saa Tatu na 40 z’ijoro ni bwo uyu mugore yatashye ageze mu rugo asanga umugabo babanaga yamwiteguye afite umuhoro ahita amutema.
Amakuru s uga ko bari bamaze imyaka itandatu babana bitemewe n’amategeko ndetse ibi byose bivuga ko byabaye nyuma y’uko bari bari kumwe mu kabari, umugabo akumva umugore we avugana kuri telefone n’undi mugabo basa nk’abateretana, bigahurirana n’uko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma.
Bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 42 yari asanzwe afite urundi rugo yataye ajya kwinjira uyu mugore, bari bamaranye imyaka itandatu babana bidakurikije amategeko.
Uyu mugabo agikora aya mahano yahise acika ariko nyuma aza gufatirwa mu Murenge wa Gitesi ku wa 19 Ugushyingo Saa Tanu z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Nsabimana Felicien yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba ababana nk’umugore n’umugabo ko bakwiye kubahana no kujya inama ku bireba umuryango wabo.
Yagize ati “Dufite ubuyobozi buhera mu Isibo, ku mudugudu ku Kagari kuzamura, tubagira inama ko igihe bagize ibyo batumvikana bakwifashisha ubuyobozi cyangwa inshuti z’umuryango zikabafasha gushaka umuti w’ikibazo”.


Kinyarwanda
English
Swahili









